Guverineri Gatabazi yasabye ko nta muyobozi ukwiye kuryama igihe umuhinzi w’ibirayi atishimye

Yanditswe na N.Kubwimana Janvière
Kuya 4 Mata 2018 saa 10:33
Yasuwe :
0 0

Nyuma y’aho mu turere tw’Amajyaruguru tweramo ibirayi hagaragaye akajagari mu bucuruzi bwabyo bigateza ibihombo ku bahinzi; kuri ubu abafite aho bahurira n’ubu bucuruzi barasabwa kwirinda kongera gukora amakosa nk’ayakozwe mbere ndetse n’abayobozi ntibaryame kugeza igihe ikibazo kizakemukira.

Byavugiwe mu nama yahuje Umuyobozi w’Intara y’Amajyaruguru n’abayobozi b’inzego z’ibanze, abafite aho bahuriye n’ubucuruzi bw’ibirayi n’ inzego z’umutekano hagamijwe kureba icyakorwa ngo umusaruro w’iki gihembwe uzagende neza.

Umuyobozi wa Polisi mu Ntara y’Amajyaruguru, ACP Eric Mutsinzi , avuga ko icyaba cyiza ari ugukurikiza amategeko yashyizweho hirindwa amakosa yabaviramo ibihano kuko uzashaka kuyitambika wese azamukomeretsa.

Yagize ati “Hari amategeko yashyizweho agenga umuntu wese ushaka gukora ubucuruzi bw’ibirayi, ibyiza ni uko yakubahirizwa hirindwa amakosa ashobora kubakururira ibihano birimo no gufungwa. Uwo ari we wese uzashaka kwitambika muri gahunda zashyizweho ashaka kunyuranya na zo azaba inkomere.”

Usibye kuba hatunzwe agatoki abacuruzi n’abahagarariye amakoperative y’ibirayi, Guverineri w’Intara y’Amajyaruguru na we yibukije abayobozi b’inzego z’ibanze ko badakwiye kuryama ngo basinzire mu gihe umuhinzi atishimye.

Yagize ati “Nta muyobozi n’umwe ukwiye kuryama ngo asinzire igihe cyose umuhinzi atishimye, ni na yo mpamvu habayeho guhinduranya Abanyamabanga Nshinwgabikorwa b’Imirenge yeramo ibirayi ngo bakosore amakosa yagiye ahaboneka, abazananirwa kubishyira ku murongo ntakongera kubimura ahubwo bazasezererwa ku kazi kuko ntako bazaba bashoboye kuko umuhinzi si uwo kugamamo ahubwo agomba kwishimira inyungu y’umusaruro yavunikiye.”

Bamwe muri aba bacuruzi bemera ko habayeho amakosa mu bucuruzi bwabo ariko ubu biyemeje gukorera mu mucyo birinda kongera kugwa mu mutego.

Niyonshuti Augustin ni umwe muri bo yagize ati “Nibyo koko mu bucuruzi bw’ibirayi habonetsemo amakosa menshi yanateye ibihombo ku bahinzi, ariko ubu natwe twiyemeje kubica burundu tugakorera mu mucyo dukurikiza amategeko,tuzarya make meza arimo n’inyungu yacu ndetse n’umuhinzi ayibonemo.”

Nyuma y’uko amakusanyirizo yari yarashyizweho ngo acunge umusaruro w’ibirayi agaragayeho imicungire mibi bigateza ibihombo bikomeye ku bahinzi kuri ubu ubucuruzi bwabyo bweguriwe amakoperative y’abahinzi babyo akazajya akurikiranwa buri gihe kugira ngo hatazongera kubonekamo ibihombo.

Guverineri w'Intara y'Amajyaruguru, Gatabazi Jean Marie Vianney, aganiriza abari bitabiriye inama
Abayobozi basabwe kudaterera agati mu ryinyo mu gihe abahinzi b'ibirayi batishimye

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza