Gisagara:Abahinzi b’ibigori begerejwe uruganda rutunganya toni 30 z’ifu ku munsi

Yanditswe na Prudence Kwizera
Kuya 20 Gashyantare 2021 saa 08:00
Yasuwe :
0 0

Abahinzi b’ibigori bari bafite impungenge z’aho bazagurisha umusaruro w’ibigori bejeje ku bwinshi, begerejwe uruganda ruzajya rubitunganyamo ifu.

Akarere ka Gisagara gafite ubutaka bwiza bweraho ibihingwa bitandukanye birimo n’ibigori. Imibare yerekana ko kuri ubu ibigori byahinzwe ku buso bwahujwe mu bishanga busaga hegitari 7000, bikaba biteganyijwe ko hazasarurwa toni zirenga ibihumbi 24.

Bamwe mu bahinzi baheruka kuganira na IGIHE bagaragaje ibyishimo ko umusaruro uzaba mwiza ariko ku rundi ruhanda bibaza niba bazawubonera isoko.

Nsabimana Viateur wo mu Murenge wa Kibirizi ati “Ibigori byacu twahinze bimeze neza kandi birashimishije. Gusa dufite impungenge ko bitazabona isoko kuko ari byinshi cyangwa bikagura make tugahomba.”

Undi muhinzi witwa Nirere Béatrice yavuze ko umusaruro mwiza bawukesha guhingira igihe no gukoresha inyongeramusaruro.

Ati “Umusaruro wo turawufite ku bwinshi kandi n’amaso arabiduha, inaha dufite ibishanga byinshi byatunganyijwe. Ubushize bari batuguriye ku giciro cyiza ariko ubu ntabwo tubyizeye hari igihe bishobora guhinduka tukabura isoko cyangwa tugahendwa kuko twarejeje cyane.”

Hagamijwe gufasha abahinzi kugira ngo umusaruro w’ibigori utazapfa ubusa, mu Karere ka Gisagara hubatswe uruganda rwitwa ‘Family Maize Flour Gisagara’ ruzajya rugura umusaruro w’abo bahinzi.

Misago Aphlodise Uhagarariye urwo ruganda, yabwiye IGIHE ko rwatangiye gukora kandi nta muturage bazahenda kuko bakurikiza ibiciro bishyirwaho na Minisiteri y’Ubucuruzi n’Inganda.

Yagize ati “Abahinzi nta mpungenge bakagombye kugira kuko umusaruro wabo tuzajya tuwugura tuwutunganyemo ifu. Turi gushaka amasoko hirya no hino kandi ari kuboneka mu bigo by’amashuri n’ahandi. Turi gushaka n’icyangombwa ku buryo tuzajya tugurisha ifu no hanze y’igihugu za Bukavu na Goma.”

Umuyobozi w’Akarere ka Gisagara, Rutaburingoga Jérome, avuga ko nabo bakorana n’abafatanyabikorwa bagura umusaruro w’abaturage kugira ngo hatabaho kubahenda, bityo agasaba abahinzi gufata neza igihingwa cy’ibigori no kwita ku musaruro kuko abashoramari bagura umusaruro wujuje ubuziranenge.

Ati “Ikijyanye n’isoko ry’umusaruro w’abaturage rirahari kuko hari inganda zitandukanye, hari izo dufite mu karere hari n’iziri hanze y’akarere. Nk’uruganda rwuzuye hano mu Murenge wa Ndora twaruhaye inshingano zo kugura umusaruro w’abaturage.”

“Twari dusanzwe tugurisha i Kigali no mu zindi nganda zitandukanye ariko kuba mu Karere kacu huzuye uruganda runini, ni icyizere duha abaturage ko tuzakomeza kubikurikirana kugira ngo babone isoko kandi ku giciro cyemejwe na Minisiteri y’Ubucuruzi n’Inganda.”

Rutaburingoga avuga ko mu gufasha abaturage gusarura neza, ku bufatanye n’Ikigo cyUbuhinzi, RAB, bigishwa kumisha umusaruro wabo neza kandi bubakiwe ubwanikiro bugera kuri 34.

Ifu ikorerwa muri urwo ruganda yitwa ‘ifunguro’ ikaba ishobora gutekwamo umutsima cyangwa igikoma. Kugeza ubu igurishwa mu turere twa Gisagara, Huye, Nyanza, Nyaruguru na Nyamagabe.

Ifu ikomoka mu bigori bihingwa mu Karere ka Gisagara
Zimwe mu mashini zituganya ifu y'ibigori muri urwo ruganda
Uruganda rutunganya ibigori barwubakiwe mu Murenge wa Kibiziri mu Karere ka Gisagara
Mu Karere ka Gisagara hatunganyijwe ibishanga byinshi bihingwamo ibigori
Ubutaka bwo mu Karere ka Gisagara bweraho ibigori ku bwinshi

[email protected]


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .