Uyu mugabo yafashwe kuwa 22 Gashyantare 2021 nyuma y’aho yari amaze ibyumweru bibiri akora ibyo bikorwa.
Umuyobozi wa REG ishami rya Gatsibo, Nyiringabo Jean de Dieu ,yabwiye IGIHE ko uyu mugabo yibaga mubazi ku nzu z’abaturage akazijyana kuziha abandi yahaga amashanyarazi mu buryo butemewe.
Nyiringabo yavuze ko uwo mugabo kugira ngo yemere guhereza umuturage umuyoboro w’amashanyarazi, yabanzaga kumwaka amafaranga. Yafashwe hari uwo yari yaciye 140 000Frw.
Ati “Ubundi kugira ngo umuntu ahabwe amashanyarazi hari inzira bicamo. Wegera REG ugasaba nkuko abanyarwanda bose basaba, REG ikamusura ikamenya ibikenewe. Icyo gihe ntabwo amafaranga atangwa mu ntoki, nubwo yaba ari umukozi wa REG, ntabwo yayafata mu ntoki”.
Yakomeje ati ”Akorerwa ibintu byose bikenewe byo kuzakora aho hantu niba ari amafaranga y’imirimo ,wenda ibikoresho bigashakishwa ,umuyoboro ukubakwa kandi wuzuje ubuziranenge”.
Yongeyoho ko abaturage badakwiye guca iy’ubusamo ngo babone amashanyarazi kuko mu ntego Guverinoma yihaye harimo kuba abaturage bose babonye amashanyarazi bitarenze 2024.
Uwafashwe yagiye gufungirwa kuri sitasiyo y’Urwego rw’Ubugenzacyaha ya Kiramuruzi.

TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!