00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Gatoyire wakumiriye Jenoside muri Giti yatabarutse

Yanditswe na Dufitumukiza Salathiel
Kuya 20 Kanama 2021 saa 02:53
Yasuwe :
0 0

Gatoyire Damien wari umwe mu barinzi b’Igihango ku rwego rw’Igihugu yitabye Imana.

Mu butumwa Komisiyo y’Igihugu y’Ubumwe n’Ubwiyunge yashyize kuri Twitter, kuri uyu wa 20 Kanama 2021, yavuze ko nyakwigendera yaranzwe n’ubutwari mu gihe abandi bagaragazaga ubugwari budasanzwe.

Buragira buti “Gatoyire Damien yaranzwe n’indangagaciro zo gukunda u Rwanda n’Abanyarwanda,kuba inyangamugayo,gukoresha ukuri,ubworoherane,kwicisha bugufi,kwanga no kurwanya akarengane,kwiha agaciro no kugira uruhare mu kurwanya amacakubiri na Jenoside yakorewe Abatutsi.”

Gatoyire wayoboraga segiteri Gasange muri Komine Giti (ubu ni muri Gatsibo) mu 1994 ubwo habaga Jenoside, yabujije abaturage be kwijandika mu bwicanyi maze batahiriza umugozi umwe bahangana n’ibitero by’Interahamwe.

Iyo Komisiyo yatangaje ko uwo mugabo yakomeje kubanisha abaturage mu mahoro, akomera ku bumwe bw’Abanyarwanda ndetse arinda Ubunyarwanda ku rugero ruhanitse.

Ubutumwa bwakomeje buti “Aratabarutse ntazimye kuko asigiye Abanyarwanda umurage n’Igihango kizira gutatirwa.”

Mu 2019 ni bwo Gatoyire yagizwe umurinzi w’igihango ku rwego rw’Igihugu, yiyongera ku bandi 36.

Bivugwa ko ku bufatanye n’abaturage yayoboraga hakumiriwe ibitero by’Interahamwe byaturukaga i Murambi, Fumbwe na Nyarubuye. Amato yashoboraga gukoreshwa muri Muhazi yafungiwe ahantu hamwe kugira ngo ingendo zo mu mazi zihagarare maze bahangane n’ibitero by’Interahamwe.

Ibi byatumye muri Segiteri yayoboraga nta batutsi bahagwa kandi yakomeje kubanisha abaturage mu mahoro.

Mbere ya Jenoside yakorewe Abatutsi mu gihe cy’amashyaka menshi yasabye abaturage be ko batatandukanywa n’amashyaka ahubwo ko bakomeza kuba umwe bagafatanya n’ubwo baba mu mashyaka atandukanye.

Mu gihe cya Jenoside yakorewe Abatutsi afatanije n’abaturage barwanyije interahamwe bakoresheje imiheto, amacumu n’amabuye bityo bashobora kurinda inkike za Segiteri yayoboraga.

Yakuye ubwato bwose mu kiyaga cya Muhazi kugira ngo Interahamwe zituruka muri mu cyahoze ari Komini Bicumbi zitabona uko zambuka ngo zibatere. Kubera igitsure cye nta baturage be bivanze mu bikorwa byo kwica no gusahura.

Nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi yakomeje kuyobora kugeza muri 2003, akomeza kubanisha abaturage mu mahoro, atanga ibiganiro bigamije guteza imbere ubumwe bw’Abanyarwanda

Gatoyire yitabye Imana ku myaka 81. Yari atuye mu murenge wa Gasange, i Gatsibo mu Burasirazuba ari naho yagaragarije ubutwari bwe.

Gatoyire yatorewe kuyobora urubyiruko rwa Parmehutu mu 1959 arabyanga

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .