Gasabo: Urubyiruko rwakoze porogaramu ya mudasobwa izifashishwa mu gukurikirana abakozi bo mu ngo

Yanditswe na Thamimu Hakizimana
Kuya 11 Gashyantare 2018 saa 11:52
Yasuwe :
0 0

Urubyiruko rwo mu Murenge wa Gisozi rwamurikiye Akarere ka Gasabo, porogaramu (Software) rwakoze izajya yifashishwa mu gukurikirana imibereho n’ubuzima bw’abakozi bo mu rugo hagamijwe koroshya ikurikirana ry’ibibazo bahura na byo.

Iyi porogaramu yamuritswe ku wa Gatanu tariki ya 9 Gashyantare izajya iba irimo imyirondoro yose y’umukozi n’umukoresha we n’aho batuye kugira ngo nihagira umwe ubangamira undi bimenyeshwe ubuyobozi.

Uru rubyiruko rugera kuri 30 rwibumbiye mu ikigo cyitwa ‘Kigali Business Angel Network’ rwakoze iyi porogaramu, ruvuga ko rwayitekereje kugira ngo rukemure ibibazo bitandukanye abakozi bo mu ngo bahura na byo.

Rwemeza ko kwamburwa imishahara kw’abakozi bo mu ngo, kutabahembera ku gihe n’ihohoterwa ririmo no gufatwa ku ngufu ari bimwe mu byatumye ruhitamo gukora iyi porogaramu.

Umuyobozi w’uru rubyiruko, Cyiza Frank yagize ati “ Twashinze iki kigo dushaka kugira ibikorwa by’iterambere dukora, ni muri urwo rwego twakoze iyi porogaramu yo gukurikirana abakozi bo mu ngo kugira ngo nihabaho kutubahiriza amasezerano bagiranye n’abakoresha babo bajye bafashwa kuko byagaragaye ko hari n’abafatwa ku ngufu bagaterwa inda zitateguwe.”

Yakomeje avuga ko iyi porogaramu izatangirira gukoreshwa mu Murenge wa Gisozi nyuma ibone gukoreshwa no mu bice by’Umujyi wa Kigali byose.

Umuyobozi w’Akarere ka Gasabo, Rwamurangwa Stephen, yavuze ko iyi porogaramu ije kunganira ubuyobozi ariko asaba uru rubyiruko gukorana n’inzego zose zirimo n’iz’umutekano.

Biteganyijwe ko iyi porogaramu nimara gutangira gukora neza izakoreshwa mu bice bitandukanye by’Umujyi wa Kigali kugira ngo ifashe gukemura ibibazo bitandukanye byagiye bigaragara mu bakozi bo mu ngo.

Umuyobozi w'Urubyiruko rwakoze porogaramu ikurikirana abakozi bo mu ngo, Cyiza Frank
Ubwo iyo porogaramu yamurikirwaga abayobozi mu Karere ka Gasabo
Abayobozi b'inzego z'ibanze bo mu Murenge wa Gisozi bitabiriye igikorwa cyo kumurika porogaramu ifasha gukurikirana bakozi bo mu ngo

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza