Kuri uyu wa Kabiri tariki ya 9 Gashyantare 2021 nibwo abajyanama b’ubuzima bo muri buri Kagari gaherereye mu Karere ka Gasabo, bahawe utu twuma bazajyabifashisha bari gusuzuma umwuka mu mubiri w’abarwariye Covid mu ngo.
Ni uburyo bwo kumenya hakiri kare uko umurwayi ameze, ndetse niba ageze ku cyiciro cyo kuba yakwitabwaho byisumbuye bikamenyekana vuba.
Hari ababwiye IGIHE ko bafite impungenge z’uko bashobora kwandura Covid bitewe n’uko buri kagari kahawe Oximeter imwe yo kujya bakoresha mu gihe buri Kagari kagira abajyanama babiri umudugudu ukagira bane.
Umwe mu bajyanama batifuje ko izina rye ritangazwa yagize ati “ Ni gute kariya kuma kamwe tuzajya tugakoresha turi abajyanama babiri mu Kagari n’uburyo utugari natwo tuba ari tunini? None se abo mu midugudu bo ntibazajya bashaka kugakoresha?”
Yongeyeho ko bifuza ko byibuze buri mujyanama yahabwa aka kuma mu kwirinda ko bajya bakoresha kamwe ari benshi kugira ngo bitabaviramo kwandura.
Umuyobozi Ukuriye Abajyanama b’Ubuzima mu Karere ka Gasabo, Rutagarama Silas, na we avuga ko bifuza ko buri mudugudu washyirwamo aka kuma.
Ati “Icyifuza cyacu n’uko bwakongerwa kuko abajyanama ni bane muri buri mudugudu, ubwo urumva ko byongerewe buri mudugudu ukajyamo igikoresho byafasha cyane kuko abajyanama b’ubuzima bakurikirana umudugudu ku mudugudu mbese urugo ku rugo kugira ngo natwe bizadufashe kuba nta wapfa kuhandurira.”
Umuyobozi Nshingwabikorwa w’Akarere ka Gasabo, Umwari Pauline we avuga ko kuba abajyanama b’ubuzima barahawe akuma kamwe muri buri Kagari byatewe nuko iki gikorwa kikiri mu ntangiriro.
Ati “Ibi biri mu ntangiriro ubu nibwo iki gikorwa kigitangira mu Mujyi wa Kigali ariko n’ubundi ku bigo Nderabuzima ku rwego rw’umurenge aka kuma karahabaga ariko twaganiriye n’abaganga bacu ku buryo bagiye kuduhugurira abajyanama b’ubuzima babereke uko gakoreshwa uko gakora mu buryo bw’isuku n’uko kadashobora gutera ubwandu kagapimiweho urwaye.”
Yongeyeho ko nta mpungenge zikwiye kubaho z’uko abajyanama b’ubuzima bashobora kwandura Covid-19 kubera ko bahawe agakoresho kamwe cyane ko bigishijwe ko mbere yo gusuzuma umurwayi babanza gukaraba intoki bakoresheje umuti wabugenewe.

TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!