Umuhanda Gicuba-Janja uri gutunganywa wari usanzwe ukoreshwa ariko mu gihe cy’imvura nyinshi n’ibiza byibasiraga Akarere ka Gakenke wakundaga kwangirika ntube nyabagendwa, ufite ibirometero 32,8 uri gutunganywa ngo wagurwe unatsindagire uzatwara agera kuri miliyari 3,6 Frw muri iki cyiciro cya mbere cy’imirimo.
Umuyobozi w’Akarere ka Gakenke, Nzamwita Deogratias yavuze ko uyu muhanda uri gikorwa byari bigoranye kuwukoresha cyane cyane mu gihe cy’imvura kuko wangirikaga bityo abaturage ntibageze umusaruro wabo ku isoko.
Yavuze ko bizanafasha abajya ku bitaro bya Gatonde, kuko hari abageragayo barembye kubera umuhanda mubi.
Akarere ka Gakenke kakunze kwibasirwa n’ibiza byakomaga mu nkokora ubuhahirane no kugeza umusaruro ku masoko, bikabangamira imigenderanire n’utundi duce.



TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!