Ni mu gihe kuva kuri uyu wa Mbere tariki 8 Gashyantare 2021, abatuye n’abakorera mu Mujyi wa Kigali bakuriweho gahunda ya guma mu rugo. Bivuze ko bimwe mu bikorwa by’abikorera byakomorewe.
Imibare ya Polisi y’Igihugu igaragaza ko mu byumweru bitatu bishize impushya zasabwe ku rubuga rw’uru rwego zisaga ibihumbi 300, izatanzwe ni ibihumbi 230 mu gihe izindi ibihumbi 90 zitatanzwe kubera impamvu zitandukanye.
Muri ibi byumweru kandi hagaragaye abantu bakirenga ku mabwiriza yo kwirinda icyorezo cya COVID-19, ahafashwe abagera ku bihumbi 180 barimo ibihumbi 60 bafatiwe mu tubari banywa inzoga.
Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda, CP John Bosco Kabera, yatangarije kuri RBA ko hari abagiye basaba impushya zo kujya mu mirimo runaka ariko bagafatirwa mu bikorwa binyuranye n’impushya batse. Hari n’abandi bagiye basaba impushya bagatwara bagenzi babo [bo batazifite].
Yavuze ko kuba kuva kuri uyu wa Mbere, hari ibikorwa bitandukanye mu Mujyi wa Kigali byemerewe gufungura bitavuze ko bazarenga ku mabwiriza asanzwe yarashyizweho.
Yakomeje agira ati “Abacuruza ibintu bitandukanye bagomba kumva ko i saa kumi n’imwe bagomba kuba bafunze bagataha, ikindi ni uko i saa moya buri muturage agomba kuba yageze mu rugo.”
“Niyo mpamvu twavugaga ko batazabihinduramo guma mu muhanda nk’uko twagiye tubibona dutanga impushya mu gihe cya guma mu rugo, umuntu akavuga ngo njyewe uruhushya rwanjye ruzarangira ku itariki 10, ngomba kurugenderaho bukira bugacya kugeza iyo tariki igeze. Ntabwo byemewe.”
CP Kabera avuga kandi ko hari n’andi mayeri akoreshwa n’abitwaza ko bafite ibyangombwa by’akazi bibemerera kurenga ku mabwiriza by’umwihariko amasaha yo kuba batashye.
Ati “Nta wemerewe gukoresha ikarita y’akazi cyangwa icyangombwa cy’umukoresha mu kurenga ku masaha yo kuba bageze mu rugo, polisi igomba kuba ibizi. Ibintu byo kwitwaza ikarita uti njyewe ndagiye. ”
Minisiteri y’Ubuzima igaragaza ko ingamba zafashwe kuva tariki ya 19 Mutarama 2021 kugeza tariki ya 02 Gashyantare 2021 zari zatanze umusaruro cyane cyane mu Mujyi wa Kigali ahari hakabije ubwandu bwinshi.
Imibare igaragaza ko ubwo Guma mu rugo muri Kigali yatangiraga, ku munsi handuraga abantu bagera kuri 200, ubu ku munsi handura abari hagati ya 50 na 60.
Mu barwayi bose, icyo gihe hakiraga abantu bagera kuri 50 ku munsi, none ubu hakira abagera kuri 430. Muri iyo minsi nabwo ku munsi hapfaga abantu hafi icumi, kuri ubu bagera kuri batatu ku munsi.

TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!