Uyu akaba ari umugambi wa Kayumba Nyamwasa wo kwiyegereza abarwanyi bo muri FDLR agendeye ku badafite ibyaha bashinjwa.
Ubu ugezweho akaba ari Kapiteni Bubu Richard wari ukuriye ibirindiro by’ahitwa Kirama, muri Groupement ya Bwaranda, Kibirizi ho muri Teritwari ya Rutshuru,intara ya Kivu y’Amajyaruguru muri Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo.
Biravugwa ko indwara yamwishe isa neza neza n’iyishe Col.Rutaganda Jean Damascene Mazizi uherutse gupfa amarabira hagakekwa uburozi, ndetse bivugwa ko uwabarutsaga ubwo burozi ari umwe.
Amakuru aturuka muri Rutshuru avuga ko Gen Ntawunguka Pacifique Alias Omega ari we uri inyuma yo gusenyuka kwa FDLR akajyana ingabo mu mutwe wa RNC ya Kayumba Nyamwasa,akaba yaratangiye kurimbura abo badahuje ibitekerezo hakoreshejwe amarozi no gutega ibico.
Mu bagiye bagwa muri ibyo bico harimo nka Gen Secyugu Gabral, Gen.Karebu na Col.Blaise barashe bakamahusha akaba ari kwivuriza muri Uganda.
Gen Ntawunguka Pacifique Omega afatanyije na Col Ruhinda ngo baba baramaze kwakira akayabo k’amafaranga angana n’ibihumbi 300 by’amadorari kugira ngo basenye FDLR, igice kinini bakijyane muri RNC.
Bamwe mu barwanyi ba FDLR bemeza neza ko Gen.Omega agambiriye kwica benshi mu ba Ofisiye bahoze ari inshuti za Gen Mudacumura kugira ngo umugambi we na RNC uzagerweho neza. Mu bakekwa bifashishwa na Omega mu kuroga bagenzi be harimo Lieutenant Gilbert.
Urupfu rwa Col Mazizi bivugwa ko rwagizwemo uruhare na Maj Obadiya wari usanzwe amwungirije akaba ari na we wahise amusimbura, bakaba bashinjaga Col.Mazizi ubutagondwa .
Mu bandi bashobora kwicwa vuba harimo mwishywa w’umuyobozi wa FDLR Gen.Byiringiro Victor, uwo mwishywa we yitwa Col.Ndekwe. Uyu ngo yahawe uburozi na n’ubu aracyaburwaye. Harimo kandi Gen.Matovu,Maj Bizimana Janvier uzwi nka Togolais, Col Nyembo n’abandi.
RNC nubwo igitera imigeri, mu 2019 ikirere cyabahindukiyeho, ubwo abarwanyi ba RNC kimwe n’indi mitwe yitwaje intwaro baraswaga bikomeye n’Ingabo za FARDC, bituma abarwanyi benshi bicwa abandi barafatwa barimo Rtd Major Habib Mudathiru, boherezwa mu Rwanda, ubu bari imbere y’inkiko babazwa ibyo bakoze.
Ubusanzwe RNC iterwa inkunga bikomeye na Uganda, ndetse umubano wa Uganda n’u Rwanda umaze igihe urimo agatotsi kubera guha rugari RNC ikidegembya muri icyo gihugu kandi igamije guhungabanya umutekano w’u Rwanda.
Ubwo RNC yakubitwaga inshuro n’ingabo za FARDC, bivugwa ko Perezida Museveni na Kayumba Nyamwasa byabariye ahantu nyuma yo kubona imigambi yabo ishyizwe hasi, maze ibyo batekerezaga byo guhungabanya umutekano w’u Rwanda bihera mu nzozi.
Kwihuza na FDLR byaba ari undi muvuno kuri RNC, nubwo na FDLR itorohewe dore ko benshi mu bayobozi bayo, abatirishwe na FARDC, bishwe n’amarozi ya bagenzi babo.



TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!