00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

EALA yateye utwatsi icyifuzo cyo kugabanya umubare w’abadepite bayigize

Yanditswe na Dufitumukiza Salathiel
Kuya 23 Ugushyingo 2021 saa 11:20
Yasuwe :
0 0

Inteko Ishinga Amategeko y’Umuryango wa Afurika y’Iburasirazuba (EALA) yateye utwatsi icyifuzo cyatanzwe n’Abaminisitiri b’Imari b’ibihugu bigize EAC, cy’uko abadepite bayigize bagabanywa bakava ku icyenda bahagarariye buri gihugu bagashyirwa kuri batanu kugira ngo hagabanywe amafaranga abatangwaho.

Ku wa 22 Ugushyingo 2021, ni bwo abadepite bagize EALA babwiye itangazamakuru ko icyo cyifuzo kidafite ireme kuko gishingiye ku makuru atari ukuri.

Ubwo cyatangwaga, hasobanuwe ko gishingiye ku kuba EALA ari yo Nteko Ishinga Amategeko ifite abadepite benshi bahagarariye buri gihugu, ikaba inahura inshuro nyinshi kurusha izindi z’uturere zirimo iya Afurika Yunze Ubumwe (AU), iy’Umuryango uhuza Ubukungu bw’Ibihugu ya byo Majyepfo Afurika (SADC), iy’ Umuryango uhuza Ibihugu byo mu Burengerazuba bwa Afurika (ECOWAS), iy’Umuryango uhuza Ibihugu byo muri Afurika yo Hagati (REPAC) n’iy’Umuryango Wunze Ubumwe bw’Abarabu (AIPU).

Mu gihe izo zindi zihura inshuro enye mu mwaka w’ingengo y’imari, EALA yo ihura inshuro esheshatu.

Nk’uko tubikesha New times, Abaminisitiri b’Imari ba EAC basobanuye ko ibyo bituma EALA itangwaho amafaranga menshi kandi bishobora kugabanywa. Berekanye ko 35,35% by’umusanzu w’ibihugu bigize EAC bitakarizwa kuri iyo Nteko, ikaba ari nayo ya mbere itakazwaho byinshi.

Abadepite bagaragaje ko icyo cyifuzo kidafite ishingiro kuko atari cyo cy’ibanze cyugarije EAC ndetse kikaba gishingiye ku makuru atari yo.

Depite Rwigema Pirre Céléstin uhagaririye u Rwanda, yagize ati “Ikibazo dufite ubu, kugabanya umubare w’abahagarariye buri gihugu kinyamuryango ntacyo byagikoraho kuko kijyanye no kuba ibihugu bidatanga umusanzu. Icyo ni cyo kibazo nyamukuru n’impamvu Umuryango utari gukora neza uko bikwiye. Turafunze kuko amafaranga yabuze.”

“Mu gihe ibihugu bizumva bikanaharanira ko EAC iza mu byo bishyira imbere mu ngengo z’imari zabyo, ibintu bizagenda neza. Igisubizo si ukugabanya abadepite.”

Depite Aden Omar uhagarariye Kenya, yavuze ko imibare yerekana ko EALA itakazwaho 35,35% ari ibinyoma.

Ati “Ibiyitangwaho byigeze kugera ni kuri 16% kandi ubu biri kuri 13%. Ahubwo kuki umuntu aza agaha Inama y’Abaminisitiri amakuru atari yo? Ndashaka kubabwira ko iyi Nteko ari intangarugero kuri uyu Mugabane. Ibihugu binyamuryango bya SADC byaje hano mu rugendo rwo kutwigiraho ndetse ubu turabifasha kureba uko byashyiraho Inteko yigenga nk’iyi [ya EALA]”

Inama y’Abaminisitiri yakomozagaho ni iyateraniye i Arusha muri Tanzanie ku Cyicaro cya EAC ku wa 22 Ugushyingo 2021, ihurije hamwe Abaminisitiri bafite mu nshingano ibikorwa by’uwo Muryango mu bihugu byabo.

Iyo Nama ifatwa nk’aho ari rwo rwego rugira uruhare runini mu ifatwa ry’ibyemezo bya EAC, ndetse icyifuzo cyo kugabanya abadepite ba EALA ni ho cyoherejwe ngo gisuzumwe.

Abadepite bagize EALA batorerwa manda y’imyaka itanu, bakabihemberwa buri kwezi ndetse buri uko bateranye bakabihererwa insimburamubyizi.

Magingo aya EAC igizwe na Kenya, Tanzanie,Sudani y’Epfo, u Burundi,Uganda n’u Rwanda. Repububulika Iharanira Demokarasi ya Congo na yo yatanze ubusabe ariko ntirakirwa.

Bamwe mu badepite ba EALA bavuze ko amakuru yahawe abaminisitiri atari ukuri

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .