Dushinzwe gukorera abaturage nta mugeri, nta nkoni-Minisitiri Shyaka

Yanditswe na Hakizimana Jean Paul
Kuya 3 Ugushyingo 2019 saa 10:26
Yasuwe :
0 0

Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu, Prof Shyaka Anastase, yasabye abayobozi b’inzego z’ibanze kwirinda guhutaza abaturage, ngo bagere aho bifashisha inkoni kandi atari ko bikwiriye.

Shyaka yavuze ko hari inzego zishinzwe ubutabera ngo mu gihe abayobozi icyo bashinzwe ari ugushakira ibisubizo umuturage no gutuma babaho mu mudendezo.

Ibi yabivuze ku wa Gatandatu tariki 2 Ugushyingo 2019 ubwo yitabiraga inama Mpuzabikorwa y’Akarere ka Nyagatare; yitabiriwe n’abayobozi banyuranye kuva ku Karere kugera ku mudugudu, abo mu nzego z’umutekano, abadepite n’abasenateri bakavukamo n’abandi.

Minisitiri Shyaka yavuze ko abayobozi bashaka kuyoboresha abaturage inkoni n’umugeri bazabibazwa.

Ati “Dushinzwe gukorera abaturage, ntabwo gukorera abaturage harimo kubahutaza. Nta mugeri urimo nta nkoni irimo, harimo kubaganiriza no kwicarana nabo tukaganira. Nihagira ukora amakosa akabije dufite inzego zishinzwe ubutabera mutungire agatoki polisi imufate imukanire urumukwiye ariko binyure mu buryo bw’amategeko.”

Yakomeje agira ati “Ntabwo Mudugudu ariwe ukubita urushyi n’iyo umuturage yaba yibye, uramufata ukamushyikiriza inzego bireba kandi agahanwa.”

Ibi Minisitiri Shyaka yabitangaje nyuma y’uko Umuhuzabikorwa w’Urwego rwunganira inzego z’Ibanze mu gucunga umutekano [DASSO] mu Murenge wa Gitambi, Murenzi Maurice n’Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Agateganyo w’Akagari ka Hangabashi mu Karere ka Rusizi, Iradukunda Théogène baherutse kugezwa imbere y’urukiko bashinjwa gukubita abaturage bashinjwa n’abaturanyi babo kubarogera.

Minisitiri Shyaka yasabye abayobozi bo mu nzego z’ibanze kugirana ubufatanye buganisha ku cyateza umuturage imbere aho kujya mu bibangisha ubuyobozi.

Ati “Twishakemo ibisubizo biganisha ku mudendezo n’umutekano w’umuturage, umutekano w’igihugu tubigire intego ntihakagire n’uwo babyibutsa n’usinziriye arote ibyo.”

Guverineri w’Intara y’Iburasirazuba, Mufulukye Fred, yavuze ko Nyagatare nta rwitwazo na rumwe ifite mu bijyanye no kudateza imbere abaturage ngo kuko ibikorwa remezo birimo imihanda, stade, amashuri n’ibindi babibonye.

Yavuze ko iyo hakozwe ibintu byiza hashimirwa inzego z’ibanze ndetse hanakorwa ibintu bibi akaba arizo zigawa kuko arizo zishyira mu bikorwa. Yasabye abayobozi gushyiramo imbaraga bagakorera neza umuturage bitura Umukuru w’Igihugu wabahaye ibikorwa remezo bifatika.

Bamwe mu bayobozi bo mu nzego z’ibanze bitabiriye iyi nama batashye biyemeje kwisubiraho bakagirana ubufatanye bugamije kuzamura imibereho y’umuturage.

Tuyisenge Bonaventure uyobora Umudugudu wa Karuca mu Kagari ka Rugarama I mu Murenge wa Musheri yagize ati “Ubu gukorera ku jisho nabiretse kuko nsanze bitatuma dutera imbere, ikindi haburaga guhanahana amakuru hagati yacu na bagenzi bacu ariko ndizera impanuro duhawe zigiye gutuma dushyira hamwe tukazamura imibereho myiza y’umuturage.”

Dusabimana Claudine uyobora Akagari ka Ntoma na we yatashye yiyemeje kongera imbaraga mu kugira ubufatanye n’izindi nzego bakorana mu kwegera abaturage no kurushaho kubaha serivisi nziza.

Nyagatare ni kamwe mu turere dutandatu twatoranyijwe dufite igice cyagizwe umujyi wunganira umujyi wa Kigali, gatuwe n’abaturage ibihumbi 640.

Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu, Prof Shyaka Anastase, yasabye abayobozi b’inzego z’ibanze kwirinda guhutaza abaturage, ngo bagere aho bifashisha inkoni kandi atari ko bikwiriye.
Umuyobozi w'Akarere ka Nyagatare, Mushabe David Claudien yavuze ko bagiye gukurikirana abayobozi bagakora ibiri mu nyungu z'abaturage
Abayobozi batandukanye bitabiriye inama mpuzabikorwa mu karere ka Nyagatare

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza