Dr Musafiri Malimba yagizwe umuyobozi muri Kaminuza y’u Rwanda

Yanditswe na Emma-Marie Umurerwa
Kuya 20 Mutarama 2018 saa 09:26
Yasuwe :
0 0

Uwahoze ari Minisitiri w’Uburezi, Dr Musafiri Papias Malimba, yagizwe Umuyobozi wungirije wa Kaminuza y’u Rwanda ushinzwe Igenamigambi n’Imiyoborere (Deputy Vice Chancellor for Strategic Planning and Administration).

Dr Musafiri Papias Malimba ari ku rutonde rw’abandi bantu benshi bashyizwe mu myanya y’ubuyobozi nk’uko bigaragara mu itangazo ry’ibyemezo by’inama y’abaminisitiri idasanzwe yateranye kuri uyu wa 19 Mutarama 2018 iyobowe na Perezida Kagame.

Minisitiri Dr Musafiri aherutse gukurwa ku mwanya wa Minisitiri w’Uburezi mu ntangiriro z’Ukuboza 2017, umwanya yariho kuva muri Kamena 2015, icyo gihe avuye ku w’Umuyobozi w’Ishami ry’Imari n’amabanki muri Kaminuza y’u Rwanda mu yahoze ari SFB.

Dr Malimba yagiye afata ibyemezo bitandukanye bigamije kuzahura ireme ry’uburezi, bimwe mu byo yibukirwaho ni icyo gufunga Kaminuza zitujuje ibisabwa mu gihe izindi zagiye zihagarikirwa amashami atandukanye.

Umwanya w’ubuyobozi Dr Malimba yahawe ni mushya muri Kaminuza y’u Rwanda.

Dr Musafiri Papias Malimba yagizwe umuyobozi wungirije ushinzwe igenamigambi n’imiyoborere muri Kaminuza

[email protected]


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza