Dr Frank Habineza yagwatirije inzu ye ngo abashe kwiyamamaza

Yanditswe na IGIHE
Kuya 17 Nyakanga 2017 saa 01:52
Yasuwe :
0 0

Umukandida ku mwanya w’Umukuru w’Igihugu mu matora ateganyijwe muri Kanama, watanzwe n’Ishyaka riharanira Demokarasi no kurengera Ibidukikije(Democratic Green Party for Rwanda), Dr Frank Habineza, yatangaje ko yagwatirije inzu ye kugira ngo abashe kubona amikoro ashora mu bikorwa byo kwiyamamaza.

Dr Frank Habineza yatangiriye ibikorwa byo kwiyamamaza mu Karere ka Rusizi na Nyamasheke ku munsi wa mbere n’uwa kabiri.

Mu kiganiro yagiranye na Radio Ijwi rya Amerika mu gitondo cyo kuri uyu wa 17 Nyakanga 2017, Dr Frank Habineza yagarutse ku mikoro make y’ishyaka ahagarariye avuga ko bitamworoheye mu kwiyamamaza ariko ko bakomeje kwishakamo ingufu zose byaba ngombwa bakagira ibyo bigomwa.

Yagize ati “Ubushobozi dufite, ubukeya bwacu tuzabukoramo byose bishoboka kandi turizera ko kwiyamamaza tuzabirangiza, igihugu cyose tukizengurutse.”

Aha ni ho Dr Habineza yavuze ko ubwe yemeye kugwatiriza inzu ye kugira ngo ubushobozi bwo kwiyamamaza buboneke.

Yagize ati “Natanze n’inzu yanjye, ubwo ninanirwa kwishyura izagenda, nta kundi byagombaga kugenda,..utemeye gufata ‘risque’,…ahubwo risque twafashe iroroshye kurusha izo twafashe mbere. Gutangiza ishyaka ritavuga rumwe n’ubutegetsi mu Rwanda, na yo ni ‘risque’ ikomeye kurusha iyo kujya mu kwiyamamaza. Ejobundi nari nabonye ubwenegihugu bwa Suède ndabusubiza, n’iyo ni ‘risque’. Ningira Imana nzabona amafaranga yo kwishyura.”

Nubwo atabona abantu benshi aho yiyamamariza, Dr Habineza yatangaje ko yizeye ko azagera ku ntsinzi. Mu gihe gito amaze atangiye kwiyamamaza ngo yishimira uburyo inzego z’umutekano zimufasha.

Ubwo Ishyaka rye ryamwemezaga nk’umukandida waryo muri Werurwe uyu mwaka, Frank Habineza yatangaje ko rifite ikibazo cy’ingengo y’imari yo kwifashisha, asaba abarwanashyaka be kugurisha ‘amasaka, ibigori n’ibirayi’ kugira ngo amafaranga agera kuri miliyari n’igice akenewe mu matora azaboneke.

Yagize ati “Abafite amasaka muyagurishe, abafite ibigori mubigurishe, abafite ibirayi mubigurishe kugira ngo igikorwa cy’amatora kizabashe kugenda neza. Amafaranga tuzakenera twarabaze dusanga agera kuri miliyari imwe n’igice; ntabwo ari amafaranga make. Buri wese yitange uko yifite, ufite igihumbi akizane, ufite bitanu, icumi, miliyoni kuko inkunga yanyu irakenewe. Kugira ngo ishyaka ryacu rizitabire amatora ribashe gutsinda ni uko buri murwanashyaka ahaguruka."

Mbere gato Dr Habineza yari yatangaje ko ishyaka Green Party ryateganyaga kwaka inguzanyo muri banki kugira ngo ribone ingengo y’imari rizakoresha mu bikorwa byo kwiyamamaza mu matora ya Perezida wa Repubulika.

Komisiyo y’Amatora iteganya ko buri mukandida agenerwa amafaranga y’ibikorwa byo kwiyamamaza mu gihe nibura yagize amajwi 5% y’abatoye neza.

Muri iki kiganiro ntihasobanuwe aho inzu Dr Frank yagwatirije iherereye n’agaciro kayo.

Dr Frank Habineza ubwo yiyamamazaga mu Karere ka Nyamasheke ku wa Gatandatu w'icyumweru gishize

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza