Dosiye ya Kanyankole wayoboraga BRD yashyikirijwe Ubushinjacyaha

Yanditswe na Mathias Hitimana
Kuya 8 Ukwakira 2018 saa 08:14
Yasuwe :
0 0

Dosiye ya Kanyankole Alex wahoze ayobora Banki y’Igihugu Itsura Amajyambere (BRD) yashyikirijwe Ubushinjacyaha, bwo bugomba gufata umwanzuro niba bizaregera urukiko.

Kanyankole yatawe muri yombi ku wa 2 Ukwakira 2018 ashinjwa ibyaha by’itonesha no kwakira impano kugira ngo atange serivisi mu gihe yari umuyobozi wa BRD.

Ku mugoroba wo kuri uyu wa Mbere, Umuvugizi w’Urwego rw’Igihugu rushinzwe Ubugenzacyaha, Mbabazi Modeste, yatangarije IGIHE ko dosiye ya Kanyankole watawe muri yombi mu cyumweru gishize bamaze kuyishyikiriza Ubushinjacyaha.

Agitabwa muri yombi, RIB yatangaje ko uyu mugabo akiva ku buyobozi bwa BRD mu Ukuboza 2017 yagiye yitabaga uru rwego mu iperereza ku byaha akekwaho.

Iyo Ubushinjacyaha bushyikirijwe dosiye nibwo bufata icyemezo cyo kuyigeza mu rukiko ngo iburanishwe cyangwa se bwasanga ibimenyetso nta bimenyetso bifataika, bukayishyingura.

Kanyankole yavuye ku buyobozi bwa BRD abumazeho imyaka ine.

Kanyankole Alex wahoze ayobora BRD akurikiranweho ibyaha birimo itonesha

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza