Depite Nzangi Butondo wanga bikomeye Abanyamulenge yasabiwe guhabwa gasopo

Yanditswe na Mukahirwa Diane
Kuya 26 Werurwe 2021 saa 12:27
Yasuwe :
0 0

Depite mu Nteko Ishinga Amategeko ya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, Muhindo Nzangi Butondo yasabiwe kwihanangirizwa no kwirukanwa mu ishyaka nyuma y’imvugo ze zitandukanye zigaragaza urwango rukomeye yanga abo mu bwoko bw’Abanyamulenge.

Ubwoko bw’Abanyamulenge bumaze igihe muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, dore ko amateka agaragaza ko bageze muri iki gihugu mu kinyejana cya 17, nyamara hari bamwe mu batuye icyo gihugu bakibabona nk’abanyamahanga.

Bamwe mu banye-Congo bavuga ko Abanyamulenge ari Abanyarwanda rimwe na rimwe bigakorwa ku nyungu za Politiki zigamije kubiba urwango, bikaba bituma bakorerwa ivangura na bagenzi babo bo mu yandi moko ya Congo.

Uru rwango rwavuyemo ikintu gikomeye kugeza aho bagiye bakorerwa ubwicanyi bagakurwa mu byabo kugeza aho hari abavuga ko ibyo bakorewe ari Jenoside.

Mu banyapolitike bashinjwa kuba ku ruhembe rw’abakongeza urwango rwibasiye Abanyamulenge, harimo n’umudepite uhagarariye Goma na Butembo, Nzangi Butondo uvugwaho kuba yarahindutse umuvugizi w’abahezanguni banga abafitanye isano n’u Rwanda.

Abakurikiranira hafi imbwirwaruhame z’uyu mudepite, bavuga ziba zuzuyemo urwango rugaragarira mu magambo ahamagarira abantu kwanga Abanyamulenge.

Ali Musagara ni umwe mu batuye i Goma batemera na busa uburyo Nzangi yitwara iyo bigeze ku kibazo cy’Abanyamulenge n’abandi bavuga Ikinyarwanda.

Mu gitekerezo aherutse kunyuza rubuga rwa IGIHE, mu rurimi rw’Igifaransa, Musagara yagaragaje uburyo depite Nzangi akoresha umwanya afite ukomeye mu gukwirakwiza ibitekerezo bibi byangisha abantu Abanyamulenge.

Yagize ati “Akanya kose uyu mudepite abonye usanga yibasira Abanyamulenge ndetse n’abandi bose bavuga ururimi rw’Ikinyarwanda, ubu ni we uri ku isonga ry’abanga abafite inkomoko mu Rwanda bari muri Congo.”

Yakomeje avuga ko Nzangi yifashisha itangazamakuru mu gukwirakwiza uru rwango bigatuma abaturage badasobanukiwe neza, bishora mu bikorwa byo kugirira nabi Abanyamulenge.

Ati “Nta kiganiro na kimwe, nta mbwirwaruhame n’imwe cyangwa ubundi buryo bwose bw’itangazamakuru adakoresha ngo abibe urwango mu banye-Congo , ibi abifashwamo n’uko igice kinini cy’abaturage kidasobanukiwe ukuri ku bibera mu Burasirazuba bwa Congo.”

Biragoye gusobanukirwa impamvu nyayo itera uyu mudepite urwango afitiye Abanyamulenge, kuko atakuriye hafi yabo ngo babe bafite icyo bahuriyeho.

Musagara yagaragaraje ko ubusesenguzi yakoze ku gitera uyu munyepolitiki kwanga Abanyamulenge, bwerekanye ko uru rwango ruturuka ku bantu bakunze kubana.

Ati “Nyuma yo gusesengura twasanze n’ubwo bwose uyu mudepite yabaye i Goma na Kinshasa, yarakomeje kubana cyane n’abo mu bwoko bw’aba Nande ari bwo avukamo kandi akaba ari abahezanguni bazwi. Inshuti ze zose ni aba-Nande n’ururimi akoresha ni Ikinande nubwo bwose yavuye i Lubero aho avuka, umutima we wose niho wasigaye .”

Musagara arasaba inzego zitandakanye kurwanya ibitekerezo bya Nzangi

Nzangi ni umwe mu bari ku isonga yo kwamagana icyemezo cya Perezida Tshisekedi umwaka ushize, cyo gushyiraho Komini Minembwe ituwe ahanini n’abanyamulenge. Kujyaho kw’iyo Komini yari inkuru nziza mu Banyamulenge n’inshuti zabo kuko ari igikorwa cyari kimaze igihe gitegerejwe, cyitezweho guhindura imibereyo y’abatuye muri ibi bice cyane cyane mu bijyanye n’umutekano.

Byateje impagarara n’abo mu yandi moko batifuzaga ko abanyamulenge bagira ijambo, ku isonga biyobowe na Depite Nzangi kugeza ubwo Tshisekedi asubitse uwo mwanzuro kugira ngo ubanze kwigwaho neza. Nyuma yo gusubika uwo mwanzuro, abayobozi gakondo bo muri Teritwari ya Fizi ahabarizwa Minembwe, bamuhaye icyemezo cy’ishimwe cy’uko yaburijemo umugambi wo gushyiraho Kimini Minembwe.

Musagara amaze kubona uburyo ndetse n’igitera uyu mudepite kwanga no gukangurira abandi kwanga abantu bose bavuga Ikinyarwanda, yasabye inzego zitandukanye gufata ingamba.

Ati “Kuva uyu mudepite yatorwa ni iki kigaragara yagejeje ku baturage ba Goma? Ntacyo usibye kubiba amacakubiri n’urwango, ibi bikwiye guhagarara. Igihe tugezemo ntidukwiye guha umwanya abashaka kubiba urwango n’amacakubiri mu bantu.”

Nzangi arashinjwa kuba ku isonga mu gukwirakwiza imvugo rutwitsi zigamije kwangisha abanye-Congo abo mu bwoko bw'Abanyamulenge n'abandi bavuga Ikinyarwanda

Yakomeje avuga ko abaturage bakuriye i Goma batazi urwangano kandi ko bagiye babana neza n’Abanyarwanda mu bihe by’amage.

Ati “Nubwo utavuka i Goma, twe i Goma ntabwo tuzi iby’amoko kuko twakuze nk’umuryango. Ikibabaje ni uko wari ukiri muri Lubero aho wavukiye igihe iruka ry’ikirunga cya Nyiragongo ryabaga mu 2002 hagashakwa ukuntu abaturage b’i Goma babona icumbi i Gisenyi mu Rwanda bahunze icyo kiza.”

Musagara yavuze ko habaye ikibazo ku Gisenyi, abaturage baho bahungira i Goma kandi bakakirwa kuko babanye nk’abavandimwe ku buryo nta mwanya wo guha abashaka kubiba urwango hagati y’abanyarwanda n’abahafite inkomoko n’abanye-Congo.

Musagara yasabye Moise Katumbi kwirukana Nzangi mu ishyaka Ensemble pour la République kuko ibitekerezo bye bihabanye n’indangagaciro z’ishyaka.

Ati “Mboneyeho umwanya wo gusaba Moise Katumbi kwitandukanya na Nzangi kuko nta kintu azi kuri politike y’ibiyaga bigari. Ndamugira inama yo kureka urwango n’ivangura si we munye-Congo wenyine wo kugararagaza ko Abanyamurenge babangamye.”

“Icyo nkwisabira ni ugukora akazi kawe neza ukirinda icyatandukanya abantu, kuko inzozi zawe zo kubona Abanyamulenge bashira muri Congo bishobora kuzateza intambara.”

Depite Nzangi azwiho cyane akavuyo dore ko no mu 2013 yigeze gukatirwa igifungo cy’imyaka itatu gisubitse azira kubangamira ubusugire bw’igihugu.

Nubwo Abanyamulenge bagaragarizwa urwango n’ivangura muri Congo ariko Perezida Félix Tshisekedi, yavuze ko ubwenegihugu bw’Abanyamulenge muri Congo budakwiye gushidikanywaho kuko ari abaturage b’icyo gihugu kandi bemewe n’amategeko.

Inkuru bijyanye:Ali Musagara recadre le député populiste Nzangi Butondo et la haine qu’il a contre les Banyamulenge

Ali Musagara yemeza ko Abanyamulenge ari ubwoko bwemewe muri Congo bufite uburenganzira mu gihugu nk'ubw'abandi baturage

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .