Cynthia Perry wari uhagagariye inyungu z’u Rwanda muri Amerika yagiye mu kiruhuko cy’izabukuru

Yanditswe na IGIHE
Kuya 2 Nyakanga 2018 saa 11:51
Yasuwe :
0 0

Ambasaderi Cynthia Shepard Perry wari uhagarariye inyungu z’u Rwanda muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika (Honorary Consul) yagiye mu kiruhuko cy’izabukuru nyuma y’imyaka icumi afite izo nshingano.

Mu 2008 nibwo Perezida Paul Kagame yahaye Perry inshingano zo guhagararira inyungu z’u Rwanda muri Amerika.

Perry w’imyaka 90 yasezweho n’Abanyarwanda, inshuti, abavandimwe, mu musangiro wabaye ku wa Gatandatu tariki 30 Kamena 2018 wateguwe na Ambasade y’u Rwanda muri icyo gihugu.

Muri uyu musangiro, Perry yashimiwe n’abantu batandukanye, bagaruka ku muhate n’umutima mwiza yagaragaje mu kazi yari ashinzwe.

By’umwihariko, Abanyarwanda baba i Houston muri Leta ya Texas bamushimiye kuba yaragiye ababa hafi cyane, abagira inama, akanabatera inkunga muri gahunda zitandukanye.

Perry ni Umunyamerika wo mu Ishyaka ry’Aba- Républicains wamaze imyaka 25 ari umudipolomate. Mu mwaka wa 1982, Perezida Ronald Reagan yamugize Umuyobozi ushinzwe Uburezi n’Abakozi mu Kigega cy’Abanyamerika gishinzwe Iterambere Mpuzamahanga (USAID). Nyuma yagiye agirwa Ambasaderi mu bihugu bitandukanye muri Afurika nk’u Burundi na Sierra Leone.

Abajijwe impamvu yahisemo kumara igihe kinini mu kazi k’ubudipolomate, Perry uzwiho kuba umwizera cyane yagize ati “Gukorera ikiremwamuntu ni bwo buryo bukomeye bwo kuramya Imana yacu.”

Muri uyu musangiro, Ambasaderi w’u Rwanda muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Mukantabana Mathilde, yaboneyeho umwanya wo kuganira n’Umuryango w’Abanyarwanda baba i Houston ku mishinga bafite.

Guhagararira inyungu z’igihugu mu kindi (consulate) ni umurimo ukunze guhabwa umwenegihugu w’igihugu ahagarariyemo inyungu, agahabwa inshingano zo kurengera iz’icyamutumye, koroshya ubucuruzi no guteza imbere ubucuti hagati y’abaturage b’ibihugu byombi.

Uwahawe guhagararira inyungu z’igihugu mu kindi ntabwo asimbura ambasaderi ahubwo aba ari munsi ye. Agira inshingano zirimo gukora imirimo ikorwa na ba noteri nko kwemeza ibyangombwa birimo inyandiko z’irangamimerere, gutanga viza cyangwa pasiporo ku bashaka gusura igihugu cyamutumye, kureshya abashoramari n’ibindi.

Ambasaderi w’u Rwanda muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Mukantabana Mathilde (ibumoso) na Cynthia Perry wari uhagagariye inyungu z’u Rwanda muri Amerika wagiye mu kiruhuko cy’izabukuru
Ambasaderi Cynthia Shepard Perry ukomoka muri Leta ya Indiana muri Amerika yashimiwe ubwitange bwamuranze mu nshingano yari afite
Ambasaderi w’u Rwanda muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Mukantabana Mathilde, yaganiriye n’Umuryango w’Abanyarwanda baba i Houston ku mishinga itandukanye bafite

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza