Umujyanama we yatangaje ko uyu munyabigwi yapfuye afite imyaka 96.
Uyu mubyeyi yari afite ibihembo bibiri bya Emmy Awards abikesheje filime yakinnyemo mu 1974, yitwa Autobiography of Miss Jane Pittman.
Cicely Tyson yigaruriye imitima ya benshi bitewe n’uburyo yari umuhanga mu gukina filime ndetse akaba yaraharaniye ko abiraburakazi bemererwa kugaragara muri filime za Hollywood muri Amerika, mu gihe byari ikibazo gikomeye kubakinisha muri filime kubera irondaruhu rikunze kugaragara muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika. Yatangiye gukina filime mu 1970.
Muri filime yakinnyemo harimo nka ‘Sounder’ mu 1972, ‘A Woman Called Moses’ mu 1978 yagaragazaga ubuzima nyakuri bw’intwari y’abirabura yitwa Harriet Tubman wabohoye abacakara.
Yakinnye mu zindi zirimo ‘Alex Cross’ yakinanye na Tyler Perry mu 2012, ‘Idlewild’, ‘Mama Flora’s Family’, ‘Why Did I Get Married Too?’ , ‘The Help’ n’izindi nyinshi.
Urupfu rwe rwababaje ibyamamare birimo na Michelle Obama wamushimiye ubutwari yagaragaje ubwo yari akiriho ndetse anamushimira kuba yaratumye abandi biraburakazi bagera kuri byinshi kuko yabaciriye inzira. Cicely Tyson yari amaze imyaka 45 akina filime.
Mu 2016 Cicely Tyson yahawe umudali w’ubwigenge utangwa na Perezida wa Amerika uzwi ku izina rya Presidential Medal of Freedom, yawuhawe na Barack Obama ubwo yari akiri Perezida. Ibi byatumye aba umwe muri bake mu mateka y’abiraburakazi bahawe uyu mudali.
Yapfuye nyuma y’iminsi ibiri ishize amaze gusohora igitabo cye yanditse kivuga ku mateka ye yise ‘Just As I Am: A Memoir’. Iki gitabo gikubiyemo ubuzima bwe bwite.
Cicely Tyson ni umwiraburakazi ukomoka muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika. Yavutse tariki 19 Nzeri 1924 avukira mu mujyi wa New York ahitwa Harlem.



TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!