Centrafrique: Abapolisi b’u Rwanda bari mu butumwa bw’amahoro bifatanyije n’abaturage mu muganda

Yanditswe na IGIHE
Kuya 1 Nyakanga 2019 saa 12:30
Yasuwe :
0 0

Abapolisi b’u Rwanda bari mu butumwa bw’Umuryango w’Abibumbye bwo kubungabunga amahoro n’umutekano muri Repubulika ya Centrafrique (MINUSCA), kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 29 Kamena, bifatanyije n’abaturage batuye uduce tw’umujyi wa Nana-Gribizi na Kaga-Bandoro mu gikorwa cy’umuganda

Itsinda ry’abapolisi b’u Rwanda bakora ibikorwa byo kubungabunga no kugarura amahoro mu butumwa b’umuryango w’abibumbye bakorera mu gace ka Kaga-Bandoro gaherereye mu bikometere 400 uvuye mu murwa mukuru Bangui, ni rimwe mu matsinda atatu akora ubutumwa bw’umuryango w’abibubye muri Republika ya Centrafrique.

Abasirikare ba Repubulika ya Centrafrique n’abapolisi bakora ubutumwa bwihariye muri utwo duce nabo baje kwifatanya n’abapolisi b’u Rwanda bateguye iki gikorwa cy’umuganda.

Abaturage barenga 200 nibo bitabiriye iki gikorwa cy’umuganda cyibanze ahanini mu gukora ibikorwa by’isuku n’isukura, aho basibye ibinogo byo mu muhanda ndetse no kuvanaho ibyatsi mu mihanda, aho abantu batuye no gusibura imiyoboro y’amazi.

Umuyobozi wungirije w’intara ya Nana-Gribizi, Awat Mahamat nyuma y’umuganda yashimiye itsinda ry’abapolisi b’u Rwanda uruhare rurini kandi rufatika bakomeje kugaragaza mu kugarura amahoro muri Repubulika ya Centrafrique, kuba bakomeje gutanga igitekerezo cyo kwigira n’ubumwe babinyujije mu bikorwa birimo umuganda.

Umuyobozi w’itsinda ry’abapolisi b’u Rwanda bakorera ubutumwa bw’umuryango w’abibumbye, Chief Superintendent of Police (CSP) Christian Safari yashimiye abaturage ku bufatanye bagaragaje

Yashimangiye ko ‘’ubumwe, gukunda igihugu, gukorera hamwe no kwigira’’ ari ibintu by’ingenzi ku mahoro n’iterambere.

CSP Safari yabasabye kugira iki gikorwa cy’umuganda icyabo kugira ngo bagire imibereho myiza, abasaba gukomeza gukora ibi bikorwa by’ubufatanye mu kwibungabungira amahoro n’umutekano.

Polisi y’u Rwanda ifite abapolisi bagera ku 1300 mu butumwa bw’amahoro boherejwe muri Sudan, Sudan y’Epfo, Centrafrique na Haiti.

Mu muganda basibye ibinogo byo mu muhanda ndetse no kuvanaho ibyatsi mu mihanda, aho abantu batuye no gusibura imiyoboro y’amazi
Igikorwa cy’umuganda cyibanze ahanini mu gukora ibikorwa by’isuku n’isukura

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza