00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Caitlyn Jenner yarakariwe n’abana be nyuma yo gutangaza kandidatire yo kuyobora California

Yanditswe na Uwiduhaye Theos
Kuya 27 Mata 2021 saa 09:51
Yasuwe :
0 0

Abo mu muryango wa Caitlyn Jenner barakajwe n’icyemezo yafashe cyo kwiyamamariza kuyobora California, kandi baramugiriye inama yo kubyihorera ntabikozwe.

Bamwe mu barakaye barimo abahungu be nk’uko TMZ yabitangaje ko Brody Brandon na Burt ndetse n’abakobwa be Kendall na Kylie Jenner bose batumva ukuntu uyu mugore agiye kwiyamamariza kuyobora Califonia. Ngo kuri bo babona adakwiriye uyu mwanya kandi bakaba bizera ko atazigera yimamaza.

TMZ ikomeza ivuga ko Caitlyn Jenner yahamagaye bamwe mu bana be mu ijoro ryabanjirije igihe yatangarije ko agiye kwiyamamaza, bakamugira inama yo kubireka.

Caitlyn Jenner [wahoze witwa Bruce Jenner] wihinduje umugore wahoze ari umugabo wa kabiri wa nyina wa Kim Kardashian yatangaje ko agiye kwiyamamariza kuyobora Leta ya California muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika mu cyumweru gishize.

Icyo gihe yanditse kuri Instagram ati “Ndimo. California ikeneye umuyobozi w’inyangamugayo ufite icyerekezo gisobanutse.”

Caitlyn Jenner bivugwa ko mu kwiyamamaza azifashisha itsinda ry’abajyanama bahoze bakorana na Donald Trump wayoboye Amerika, barimo Tony Fabrizio ndetse na Steven Cheung wahoze ari Umujyanama mu by’Itumanaho muri White House.

Bruce Jenner [Caitlyn] yari umugabo wa kabiri wa Kristen Mary Jenner bakaba barabyaranye abana babiri Kendall na Kylie Jenner. Caitlyn Jenner na nyina wa ba Kardashian batandukanye mu 2013.

Gavin Newsom w’imyaka 53 ni we muyobozi wa California. Amaze iminsi yibazwaho na benshi cyane biturutse ku ngamba zidahamye zo guhangana n’icyorezo cya COVID-19. California ni Leta iri mu Burengerazuba wa Amerika. Ituwe n’abarenga miliyoni 39. Ifite kilometero kare zirenga ibihumbi 423.

Abo mu muryango wa Caitlyn Jenner ntabwo bishimiye kuba agiye kwiyamamariza kuyobora California
Caitlyn Jenner wahoze ari umugabo wa nyina wa Kim Kardashian agiye kwiyamamariza kuyobora California
Caitlyn Jenner yahoze ari umugabo wa Kris Jenner, mama wa Kim Kardashian

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .