Banki ya Kigali yasoje icyumweru cyahariwe abakiliya ibizeza imikoranire mu iterambere (Amafoto)

Yanditswe na Ishimwe Israel
Kuya 8 Ukwakira 2018 saa 08:33
Yasuwe :
0 0

Abakiliya ba Bank of Kigali Group PLC bakiriwe ku wa 5 Ukwakira 2018 mu birori byo gusoza icyumweru mpuzamahanga cyabahariwe, banizezwa serivisi zinoze.

Muri iki cyumweru cyose, abayobozi bakuru ba Banki ya Kigali begereye abakiliya bayo babaha serivisi, haba mu mashami cyangwa ku bahagarariye iyi banki.

Ibirori byo gusoza icyumweru cyahariwe abakiliya byabereye ku mashami atandukanye aho iyi banki ikorera mu gihugu.

Ku Cyicaro Gikuru i Kigali, abayobozi n’abakozi bifatanyije n’abakiliya bagana BK kwishimira serivisi nziza ndetse banasangira umutsima n’icyayi cya mu gitondo.

Icyumweru ngarukamwaka cyahariwe Umukiliya cyizihizwa mu ntangiriro z’Ukwakira. Cyashyizweho n’Ishyirahamwe Mpuzamahanga ryabo mu 1984.

Kayigi Geoffrey umaze imyaka 40 akorana nayo yavuze ko abakiliya bishimira kuyigana.

Ati “Turanezerewe cyane. BK niyo iyoboye banki zo mu Rwanda kandi ihagaze neza. Iri terambere irikesha abakozi beza natwe abakiliya. Imvugo yuko umukiliya ari umwami igomba kumvikana. Natwe dukwiye gukomeza kugira uruhare muri serivisi duhabwa. BK nikomeze itere imbere.”

Bwiza Sylvie ubitsa muri BK kuva mu 2009 yavuze ko “Serivisi za hano ni nziza. Ushobora kubona BK ahantu henshi kandi ihafite abakozi bahagije bituma bihutisha serivisi. Batwakira bakwitayeho.”

Banki ya Kigali imaze imyaka 52 itanga serivisi z’imari zigamije guhindura ubuzima bw’Abanyarwanda mu 1966. Yizihije icyumweru cyahariwe abakiliya mu ntego ivuga ko “Abakiliya bacu ni bo b’ibanze.”

Umuyobozi Mukuru wa BK, Dr Diane Karusisi, yashimiye abakiliya icyizere bayigirira, ashimangira ko intego yayo ari ugukomeza guhaza ibyifuzo byabo.

Yagize ati “Uyu munsi turizihiza abakiliya bacu. Tuzakomeza gukorana no kunoza serivisi tubagenera. Muri iki cyumweru, twarabumvise kandi tuzi neza aho mubabaye. Aho duhagaze ni ukubera abakiliya beza mutugana. Tuzakomeza kubashyigikira ngo mukomeze gutera imbere.”

Imibare yo ku wa 30 Kanama igaragaza ko mu mezi atandatu ya mbere ya 2018, BK Group yabonye inyungu ya miliyari 13.4 Frw, yiyongereye kuri 17.8% ugereranyije na 2017.

Mu gukomeza kuzamura inyungu yayo, BK Group Plc irateganya ko umwaka uzarangira imigabane yayo ibarizwa ku Isoko ry’Imari n’imigabane rya Kenya.

Bizatuma BK Group Plc izamura imari shingiro, ikiyongeraho hagati ya miliyoni 60-70 z’amadolari ya Amerika.

Amafoto: Muhizi Serge


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza