Abakunzi b’ubuki bavuga ko hakenewe ubugenzuzi buhoraho ku banyarwanda bacuruza ubuki nk’uko ibikora ku bindi bicuruzwa.
Bamwe mu baganiriye na IGIHE, bavuga ko kuba bajya ku isoko bagasanga hari uburimo isukari, bafite impungenge z’uko bishobora kubagiraho ingaruka mbi.
Byukusenge Mathias utuye mu Karere ka Kicukiro yagize ati “ Mudukorere ubuvugizi naho ubundi abarwayi ba diabète turashira, uzi ko umuntu asigaye agura ubuki bwashira mu icupa agasanga isukari yasigayemo ?ubwo se murabona abo bantu bataje kuturangiza?”
Habarurema Anastase yavuze ko aherutse kugura ubuki afunguye asanga ku mufuniko hariho isukari.
Ati “ Njye byarantunguye nibaza uburyo abantu basigaye bacuruza ubuki burimo isukari birantungura cyane, Gusa numva ikigo kibishinzwe cyajya kigenzura cyane abanyarwanda babucuruza nk’uko bagenzura abanyamahanga babuzanye mu gihugu aho kwirirwa tubwira abantu ngo ibyo mu Rwanda nibyo byiza.”
Umuyobozi w’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Ubuziranenge, RSB Raymond Murenzi, yavuze ko bagenzura gusa ubuki bufite ikirango cy’ubuziranenge, asaba abaturage gushishoza ibitariho icyo kirango ntibabihe agaciro.
Ati “ Ubundi mu nshingano zacu tureba ubuki bwakorewe mu Rwanda ariko bufite ibirango by’ubuziranenge, ariko mu minsi yashize hari abo twagiye tugenzura tukabona icyo abantu batekerezaga nta masukari yagiye ajyamo kuko twagiye tubijyana muri laboratwori tukabipima.”
Yaboneyeho gusaba abaturage kujya nabo bigenzurira ibyo baguze kuko babifitiye uburenganzira ndetse basanga hari ibyo bicuruzwa bitujuje bagahita babimenyekanisha kugira ngo ababishinzwe babikurikirane.

TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!