AU yohereje indorerezi 40 mu matora ya Perezida wa Repubulika mu Rwanda

Yanditswe na Cyprien Niyomwungeri
Kuya 29 Nyakanga 2017 saa 06:57
Yasuwe :
0 0

Umuyobozi wa Komisiyo y’Umuryango wa Afurika yunze Ubumwe (AU), Moussa Faki Mahamat, yemeje ko uyu muryango uzohereza indorerezi z’itora 40 mu matora ya Perezida wa Repubulika y’u Rwanda ateganyijwe ku wa 3 no ku wa 4 Kanama 2017.

Urubuga rwa AU rutangaza ko izi ndorerezi zemejwe nyuma y’uko Guverinoma y’u Rwanda na Komisiyo y’amatora byifuje ko zoherezwa.

Izi ndorerezi ziyobowe n’uwahoze ari Perezida wa Mauritius, Cassam Uteem, zituruka mu bihugu bitandukanye bya Afurika no mu nzego za AU. Zageze i Kigali ku wa Kane w’iki cyumweru zikazahava nyuma yo gutangaza amajwi ya burundu.

AU itangaza ko nyuma gato y’amatora zizagirana ikiganiro n’abanyamakuru zigatangaza ibyo zabonye, bigakurikirwa no gushyikiriza raporo n’imyanzuro nama kuri komisiyo y’amatora.

Umuryango wa Afurika Yunze Ubumwe usezeranya ko izi ndorerezi zizakora kinyamwuga zigakurikiza amategeko y’imbere mu gihugu n’amategeko mpuzamahanga.

Ugira uti “Mu Rwanda, izi ndorerezi zizakora mu bwisanzure, nta kubogama. Zizakora kinyamwuga zubahiriza amategeko y’igihugu n’amahame mpuzamahanga agenga indorerezi z’amatora.”

Umuryango wa Afurika y’Iburasirazuba (EAC), Umuryango w’ubucuruzi mu bihugu by’Afurika y’iburasirazuba n’iy’Amajyepfo (COMESA), yamaze kwemeza ko izohereza indorerezi mu matora yo mu Rwanda.

Komisiyo y’Amatora iherutse kubuza indorerezi z’itora zizitabira amatora ya Perezida wa Repubulika y’u Rwanda, kwivanga mu bikorwa by’amatora no kubangamira imigendekere myiza yayo kandi zikirinda gutangaza ibyayavuyemo mbere y’uko iyi komisiyo ibitangaza.

Yatangaje ko kwakira ubusabe bw’abifuza kuba indorerezi mu matora ya Perezida wa Repubulika y’u Rwanda, byatangiye ku wa 2 Gicurasi bizarangira ku wa 3 Kanama uyu mwaka, aho kugeza ubu abagera ku 1334 barimo 920 b’abanyarwanda na 414 bo mu mahanga bamaze kwemererwa.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza