Ambasaderi wa Zimbabwe yagaragaje ko isi yakwigira ku bikorwa bya Isange One Stop Center

Yanditswe na Habimana James
Kuya 24 Ugushyingo 2019 saa 04:12
Yasuwe :
0 0

Ambasaderi wa Zimbabwe mu Rwanda, Prof. Charity Manyeruke, yatangaje ko ibikorwa by’ikigo Isange One Stop Center byabera urugero ibindi bihugu mu guhangana n’ihohoterwa rikorerwa abana n’abagore.

Yabigarutseho kuri iki Cyumweru ubwo bamwe mu bayobozi bazitabira inama yiga ku birebana n’uburinganire, Global Gender summit izatangira kuri uyu wa mbere i Kigali, basuraga ikigo cyita ku bahuye n’ihohoterwa, Isange One stop Center.

Banasuye ikigo Gahaya Links, ahakorera abagore bakora ubukorikori n’ubugeni ndetse n’ubucuruzi bwambukiranya imipaka.

Ambasaderi Prof Munyaruke yabwiye IGIHE ko ikigo cya Isange One Stop Center yasuye ari intangarugero ku bihugu byose, kikaba ari ikigo cyafasha ibihugu bitandukanye.

Yagize ati “Uru rwari urugendo rwo kwiga no kureba uko u Rwanda ruhangana n’ikibazo cy’ihohotera rishingiye ku gitsina, nishimiye iki gikorwa kuko ubona ko cyita kuri aba bantu. Nishimiye abahanga bahari barimo abaganga, ikindi ubona ko serivisi zose ziri hamwe zifasha abagize ibibazo.”

Yongeyeho ati “Ndatekereza ko hagati y’ibihugu bibiri, u Rwanda na Zimbabwe twareba uko badusangiza kuri ubu bumenyi, ibindi bihugu nabyo bikwiye guha umwanya aba bantu baba bahohotewe, na za leta zigashyira ingufu mu gufasha aba bantu ndetse bagashyiraho ibigo nk’ibi bifasha abagize ikibazo kuko usanga ibihugu byinshi bidakurikirana abahohotewe uko bafashwa ariko mu Rwanda ho bakurikirana uwahohotewe kugeza abonye ubuvuzi n’ibindi byose.”

Umuyobozi w’ibitaro bya Kacyiru, CP Dr Daniel Nyamwasa, yavuze ko iyo abantu nk’aba basuye iki kigo, ari uko baba bafite icyo bagamije kandi bashaka kumenya.

Yavuze ko ikigo kitari henshi ku isi, cyane ko ahenshi usanga iyo hari uwahuye n’ihohoterwa, agenda akajya kwa muganga yarangiza akaba yajya no gushaka ubutabera kugira ngo bumufashe.

Ati “Twe usanga ibikorwa byose biri hamwe bifasha muntu wahohotewe, ubu umuntu ntibakimutererana nk’umupira ahubwo bamujyana kwa muganga akahasanga muganga uri bumusuzume, akahasanga uri bukore iperereza akamubaza aho aturutse haba hari kure, agahamagara bagenzi be bari hafi akababwira ko bakurikirana uwahohoteye uwo muntu bakaba bamufata.”

Avuga ko uretse ibi banasaba muganga kuvura wa muntu kandi agatanga na raporo irimo ibimenyetso byose bizafasha ubutabera.

Isange One Stop Center ni ikigo cyashinzwe ku bufasha bwa Madamu Jeannette Kagame mu 2009, gitangira gikorera muri Polisi y’u Rwanda mu gufasha, kwita, kuvura, kumva no gukurikiranira hafi abakorewe ihohoterwa rishingiye ku gitsina akenshi baba biganjemo ab’igitsina gore.

Isange One Stop Center yahesheje u Rwanda igihembo cy’Umuryango w’Abibumbye cy’umwaka wa 2012 cyitwa ‘United Nations Public Award’ kubera intambwe u Rwanda rwateye mu guhashya ihohoterwa rishingiye ku gitsina.

Ambasaderi Prof Munyaruke yabwiye IGIHE ko ikigo cya Isange One Stop Center yasuye ari intangarugero ku bihugu byose, kikaba ari ikigo cyafasha ibihugu bitandukanye

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza