Ambasaderi w’u Bubiligi ucyuye igihe yashimye ituze ryaranze amatora yabaye mu Rwanda

Yanditswe na Jean Pierre Tuyisenge
Kuya 8 Kanama 2017 saa 09:26
Yasuwe :
0 0

Amasaderi wari uhagarariye u Bubiligi mu Rwanda wacyuye igihe, Arnout Pauwels, yashimye uburyo amatora yaciye mu mucyo ndetse akaba yararanzwe n’amahoro.

Ubwo yasezeraga Perezida wa Sena, Bernard Makuza, n’uw’umutwe w’abadepite, Donatille Mukabalisa, kuri uyu wa 8 Kanama 2017, yavuze ko umucyo , amahoro n’ituze byaranze amatora yo mu Rwanda hari abagabo bo kubihamya.

Yagize ati “Abadipolomate bose boherejwe mu Rwanda bose baba abagabo bo guhamya iby’amatora yabaye kuko hoherejwe amatsinda asaga 40 yaturutse mu bihugu bitandukanye, kandi yabaye mu mutuzo no mu mahoro, abantu benshi barayitabiriye kandi bari bafite amahitamo ku bakandida batatu, umukandida watsinze yabonye amajwi menshi.”

Yongeyeho ko “kugeza ubu Perezida Kagame ni we mukuru w’igihugu, afite gahunda nziza kandi yarazisobanuye, umubano w’ibihugu byombi rero uzakomeza.”

Si uyu ushimye imigendekere y’amatora yo mu Rwanda kuko n’indorerezi z’imiryango itandukanye yari yaje kureba uko amatora akorwa mu Rwanda zanyuzwe na yo.

Amatora y’umukuru w’igihugu yabaye ku wa 3 Kanama 2017 ku Banyarwanda baba hanze no ku wa 4 Kanama 2017 ku baba mu gihugu. Mu majwi y’agateganyo Perezida Kagame ari imbere n’amajwi 98,63%, umukandida wigenga Mpayimana Philippe 0.73% na Dr Frank wari uhagarariye Ishyaka rya Green Party ufite 0.47%.

Pauwels washoje imirimo ye, yahagarariye u Rwanda kuva mu 2014, muri Gashyantare 2017, ubwami bw’u Bubiligi bwahisemo kumusimbuza Benoît Ryelandt ugiye kuba ari we ubuhagararira.

Ambasaderi wari uhagarariye u Bubiligi mu Rwanda Arnout Pauwels yasezeye kuri Perezida w'Umutwe w'Abadepite, Mukabalisa Donatille

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza