00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Amb Dr Sezibera yasobanuye uko ingabo za FPR Inkotanyi zafashe icyemezo cyo kujya gucyura impunzi ku ngufu

Yanditswe na Akayezu Jean de Dieu
Kuya 6 Nyakanga 2021 saa 09:08
Yasuwe :
0 0

Amb. Dr Richard Sezibera uri mu barwanye urugamba rwo kubohora u Rwanda no guhagarika Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, yavuze nyuma y’uko igihugu kibohowe, mu bibazo by’ingutu abakibohoye basigaranye hari harimo n’icyo gucyura abarenga miliyoni ebyiri bari barahunze.

Kugira ngo FPR Inkotanyi itangize urugamba rwo kubohora u Rwanda, yari ifite impamvu zishingiye ku kuba u Rwanda rwari rwarasenywe n’ubuyobozi bubi bwabibye amacakubiri mu Banyarwanda, bukavutsa bamwe uburenganzira ku gihugu cyabo n’izindi mpamvu ariko zose zifite inkomoko kuri politiki mbi yazanywe n’Abakoloni.

Dr Sezibera yavuze ko nyuma y’uko FPR Inkotanyi itsinze urugamba rwo kubohora u Rwanda yahuye n’imbogamizi zikomeye cyane zirimo kuba barasanze igihugu ubwacyo kigoye, ahanini binaturutse ku bari baramaze imyaka bakiyobora.

Ati “Imbogamizi ya mbere twagize, twasanze igihugu kigoye, tariki 4 Nyakanga 1994, njye na bagenzi banjye nibwo twinjiye muri Kigali, mu Mujyi rwagati, ariko twari tumaze amezi menshi turi mu nkengero zawo.”

Yakomeje agira ati “Uru Rwanda rwacu twasanze ari igihugu cyuzuye imiborogo, uyu mujyi wari imirambo gusa, abatari barapfuye twasanze ari abantu badafite umutekano, bari guhunga, bihishe mu mashyamba, bihishe mu bishanga, baravuye mu ngo zabo, nta muntu wari utekanye.”

Dr Sezibera yavuze kandi ko muri icyo gihe hari abarenga miliyoni ebyiri bari bamaze guhunga igihugu cyabo ariko ubuyobozi bw’igihugu busigarana ihurizo rikomeye ryo kubasha gucyura izo mpunzi.

Ati “Byasabye imbaraga zidasanzwe, bisaba ubuyobozi bukomeye n’abayobozi bafite icyerekezo kitajegajega kubera ko kugira ngo Abanyarwanda batahe […] izo mpunzi zose miliyoni ebyiri zose zitahe, abo twafatanyaga baraje bakora isesengura, ibihugu by’amahanga byaraje baratubwira ngo izi mpunzi ntabwo zishobora kuzataha.”

Yakomeje agira ati “Ngo kubera ko, ni Abahutu bahunze Abatutsi, ngo ntibashobora gutaha Abatutsi batarasubira iyo bavuye […] ngo kugira ngo rero bazatahe keretse Abatutsi basubiye iyo bavuye, tuti ese bavuye hehe ko iwabo ari aha? Icyo kikananirana.”

Dr Sezibera yavuze ko izo mpaka hagati y’abari bayoboye u Rwanda n’ibyo bihugu by’amahanga zakomeje kugeza n’ubwo bamwe basabye ko imipaka y’u Rwanda isubirwamo kugira ngo izo mpunzi zigume aho ziri.

Ati “Bati noneho keretse nimuvugana n’ibihugu muturanye mugasubiramo imipaka y’u Rwanda kuko basanze bene wabo aho bahungiye, tuti ibyo ntabwo bizashoboka. Bati noneho nimureke tugende tubwire ibyo bihugu bibahe ubwenegihugu bigendere. Tuti oya ni Abanyarwanda bagomba gutaha.”

Yakomeje agira ati “Tubonye ko ibyo byose bitagishobotse, byabaye ngombwa ko Abanyarwanda bacyura bene wabo, bafata icyemezo cyo gucyura bene wabo aho bari bari mu mpunzi bari muri Congo [Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo], ingabo zacu ziragenda zirabacyura. Ubwo n’i Burundi ni uko no muri Tanzania. Biba na ngombwa ko hakoreshwa ingufu kugira ngo batahe. Barataha.”
Mu bindi bibazo n’imbogamizi FPR Inkotanyi yahuye nazo harimo kuba hari abandi Banyarwanda bari barahunze muri za 1959, 1963,1973 no mu bindi bihe bitandukanye. Aba nabo barengaga ibihumbi 700 kandi bose bari bahungutse baje mu gihugu bamaze iyo myaka yose batabamo.

Amb Dr Sezibera ati “Abo batahaga badafite gifasha, hafi ibihumbi 700 birenga. Bagaruka mu gihugu cyabo, badafite aho bajya, badafite ubafasha ngo batahe neza, baraje gusa bataha mu gihugu giteye gityo bakeneye kubaho, kugira aho baba […] mbese bakeneye ibintu by’ingenzi byo kubaho.”

Yakomeje agira ati “N’abandi Banyarwanda batari barahunze mbere cyangwa ngo bahungane na za miliyoni ebyiri, nabo bari barahungiye imbere mu gihugu benshi, nta munyarwanda wari mu rugo rwe. Bamwe kubera ko batari bizeye umutekano wabo, abandi Interahamwe zarabahigaga.”

Avuga ko hari abandi kubera ibyaha bari barakoze, batinyaga kuba muri urwo Rwanda rushya, akaba yava mu gace kamwe bazi ibyaha yakoze, uko yishe abantu akimukira aho batazi ibyaha yakoze.

Dr Sezibera wavutse tariki 5 Kamena 1964, ni umwe mu barwanye urugamba rwo kubohora u Rwanda no guhagarika Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994. Yize amashuri ya Gisirikare mu bihugu birimo Leta Zunze Ubumwe za Amerika.

Ni umuganga wabyigiye, yabaye Visi Perezida w’Inama Rusange ya OMS, anaba kandi Perezida wa Komite Nyafurika ya OMS. Yabaye mu nzego z’ubuyobozi z’Ihuriro Mpuzamahanga rishinzwe Inkingo, GAVI (Global Alliance for Vaccine).

Yabaye Intumwa yihariye (Special Envoy) ya Perezida Kagame mu Karere k’Ibiyaga Bigari, Umudepite mu Nteko Ishinga Amategeko y’u Rwanda kuva mu 1995 kugeza mu 1999, Umusenateri kuva mu 2016 kugera mu 2018.

Dr Sezibera yahagarariye u Rwanda ku rwego rwa Ambasaderi muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Argentine, Mexique na Brésil. Yabaye kandi Umunyamabanga Mukuru w’Umuryango wa Afurika y’Uburasirazuba, kuva mu 2011 kugeza mu 2016.

Mu 2018, yagizwe Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane, aza gusimburwa mu Ugushyingo 2019. Kuri ubu ni umwe mu bantu bane bagizwe Intumwa zihariye z’Umuryango w’Ibihugu bikoresha Icyongereza, Commonwealth.

Amb Dr Sezibera Richard yavuze ko nyuma y'urugamba rwo kubohora u Rwanda, hari ibihugu by'amahanga byagiriye inama u Rwanda yo kureka abari barahunze ngo bagume aho bahungiye
U Rwanda rwageze aho rujya gucyura Abaturage barwo ku ngufu

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .