Amayobera y’umunyabufindo Niyitunga wemeza ko arya inzembe 100 ku munsi (Video)

Yanditswe na Thamimu Hakizimana
Kuya 17 Kamena 2019 saa 09:38
Yasuwe :
0 0

Niyitunga Saidi ni umusore w’imyaka 39 y’amavuko utuye mu Murenge wa Gitega mu Karere ka Nyarugenge, wemeza ko afite ubushobozi budasanzwe bwo kuba arya inzembe 100 ku munsi.

Uyu musore wavukiye i Burundi, ubufindo akora butangaza benshi bitewe n’uko afite ubushobozi guhekenya inzembe akazimira ndetse yazicira zikavamo ibindi bintu.

Mu kiganiro Niyitunga yagiranye na IGIHE, yemeje ko ibisa nk’amayobera akora yabyigiye muri Tanzania mu 2010.

Yagize ati “Ni abantu bo muri Tanzania babinyigishije ariko nari nanjye nifitemo impano nke nko kuba nafata urupapuro rukiyandikaho ariko tukimara guhura nabigiyeho byinshi nabungukiraho ubundi bumenyi butandukanye.”

Niyitunga yemeza ko anafite ubufindo bugera kuri 52 burimo ubwo kuba yakwinjira mu icupa kumira ikanya igasohokera mu wundi muntu, kurya siraje na Kanta ndetse n’urwembe rugahindukamo imfunguzo n’iryinyo ry’ingwe.

Gusa yemeza ko umukino wo kwinjira mu icupa awukina ari uko ahawe ibihumbi 100 n’inkoko yera.

Akomeza avuga ko namara kuzuza imikino 100 yifuza kuzakora ishuri ry’udushya kugira ngo anungure ubumenyi abandi bose babyifuza.

Uretse ubu bufindo, Niyitunga anafite ubushobozi bwo kwidoda umunwa n’amaso ndetse no kwipfumura amatama ntagire icyo aba ndetse ntanave amaraso.

Niyitunga Saidi akora ubufindo bwinshi

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza