Akari ku mutima w’abarezi, ababyeyi n’abanyeshuri nyuma y’ifungwa ry’amashuri i Kigali

Yanditswe na Ntabareshya Jean de Dieu
Kuya 19 Mutarama 2021 saa 12:12
Yasuwe :
0 0

Bamwe mu barezi, ababyeyi n’abanyeshuri b’ibigo by’amashuri bitandukanye mu Mujyi wa Kigali ntibavuga rumwe nyuma y’itangazo rya Minisiteri y’uburezi risubika amashuri y’incuke, abanza n’ayisumbuye muri Kigali.

Iki cyemezo cyatunguranye cyane ko cyafashwe habura amasaha make ngo bamwe mu banyeshuri bigaga mu mashuri y’incuke n’abiga mu cyiciro cya mbere cy’amashuri abanza begure ibikapu basubire ku ishuri baherukamo muri Werurwe 2020.

Hari abayobozi b’ibigo by’amashuri basanga ari icyemezo kitazabura ingaruka ku myigire y’abana ariko kandi bakavuga ko ari ngombwa mu kubugabunga ubuzima bw’abanyeshuri.

Umuyobozi wa Lycée de Kigali, Masabo Martin, yavuze ko ari umwanzuro wari ngombwa kuko bigoye gukurikirana abanyeshuri biga bataha cyane ko bahura n’abantu benshi mu buryo butandukanye.

Ati “Ntabwo byantunguye kuko ndeba ukuntu icyorezo gihagaze mu Mujyi wa Kigali, birasaba kwitwara neza. ariko ndebye uko mu Mujyi wa Kigali dusa n’aho twadohotse, nk’abana bataha bahura n’abantu mu modoka no mu nzira, rero kubahagarika mu gihe cy’ibyumweru bibiri bishobora kugira icyo byafasha.”

Yongeyeho ati “Ingaruka zirahari zo kutarangiza ibyagenwe kwiga ariko dusaba abarimu gushaka uko barangiza porogaramu yagenwe gusa na Minisiteri ishobora kuzatugenera nk’ibyumweru bibiri byo kurangiza porogaramu.”

Masabo yavuze ko bafite porogaramu y’ikoranabuhanga ikigo gikoresha biteze ko izabafasha mu myigire no gusubiramo amasomo mu gihe amashuri abaye ahagaritswe by’agateganyo.

Umuyobozi wa College St André Nyamirambo , Padiri Faustin Nshubijeho, yashimangiye ko umwanzuro wafashwe n’ubwo ukomeye ariko ugamije kurinda ubuzima bw’abanyeshuri.

Ati “Imyanzuro yose ifatwa n’abayobozi bareberera igihugu cyacu tuyakira neza kuko ni irinda ubuzima bwacu ikarinda n’ubw’abanyeshuri bireba. Ingaruka byagira, iyo ari ibintu bireba abantu bose bo mu ngeri runaka bafashwe kimwe icyo gihe zakirwa kimwe.”

Padiri Nshubijeho yavuze ko basanganywe ibyumba bibiri by’ikoranabuhanga bizwi nka Smart Classrooms bizafasha abanyeshuri gukomeza kwihugura mu gihe amasomo asubitswe.

Ati “Aho bizagera dukeneye ko dukorana n’ababyeyi nk’uko dusanzwe dukorana tubagaragariza uko duhagaze bakadufasha, yewe n’ubuyobozi bwa Leta buradufasha ku buryo tutatangira kuvuga kuri iryo hugabana. Ababyeyi bari hafi yacu ntabwo turiheba.”

Umuyobozi w’ikigo cy’amashuri abanza cya Kamuhoza, Nkomezi Alex, yavuze ko bitoroshye ku mpande zombi yaba ababyeyi, abana ndetse n’ubuyobozi.Uyu muyobozi yasabye ababyeyi gusobanurira abana icyabaye kandi bakabafasha gusubira mu masomo.

Ati “Birasaba kubyumvisa ababyeyi, abarezi ndetse n’umwana, burya umwana n’ubwo tumusuzugura yagakwiye guhabwa amakuru y’ibiri kuba, umubyeyi akamusobanurira, igihe umwarimu ahuye n’umwana na we akamusonurira .”

Yasabye ababyeyi gushishikariza abana gusubira mu masomo aho kujya mu bindi bibarangaza nka filime n’ibindi.

Agasaro Nicole umunyeshuri muri Lycée de Kigali mu mwaka wa gatanu Amateka, Ubukungu, n’ubumenyi bw’Isi (HEG), yavuze ko bibabaje gufungirwa amasomo, gusa asaba bagenzi be bari kwigira mu rugo gusubiramo amasomo.

Yagize ati “Bituma umuntu yiga yumva ko we n’ikayi babaye umwe, tugereranyije twe turi ku ishuri nitwe dufite amahirwe menshi kubarusha (abari mu rugo). Inama nabagira ni ukumenya ibyo barimo ntibarangazwe n’ibihe barimo.”

Bahizi Didier wiga mu mwaka wa gatandutu w’amashuri yisumbuye aho muri Lycée de Kigali yagize ati “Imbogamizi ntiziri buze kubura kuko baraza gucika intege gusa nabo barareba intego bafite bitumwe basubizwamo imbaraga.”

Mukansengiyumva Bernadette, Umubyeyi utuye mu murenge wa Kimisagara ufite abana bane batatu biga yagaragaje imbogamizi mu kumvisha abana bari biteguye kujya ku ishuri, ko nta batakigiyeyo.

Yagize ati“ Kuba wari umaze igihe utajya kwiga hanyuma umunsi wari witeguye kujyayo bikagenda gutya urumva ni ikibazo. N’abari bari kwiga nabo babahagaritse, none byavuye mu mitwe yabo. Ni ukongera tukababa hafi bakigira kuri Radiyo nta kundi.”

Seminega Philbert atuye mu murenge wa Nyamirambo, akora umurimo wo gutwara abagenzi kuri moto, afite abana batandatu, batanu muri bo bariga.

Ati “Twarwakiriye neza, kuko bariya bana b’incuke ni abana batabasha kwirinda. Igihe ni igihe n’ubundi icyorezo cyagabanya ubukana Leta ni umubyeyi niyo idutekerereza bakongera bakabarekura bagasubira mu ishuri. Natwe ababyeyi twari dufite impungenge twareba imibare iri kwiyongera, tukavuga duti barabajyana he? Uwaba atekereza ku mafaranga ntatekereze ubuzima bw’abana ntaho yaba ataniye n’uwasigaye inyuma mu iterambere.”

Amabwiriza yo guhagarika amashuri muri Kigali ateganya ko mu byumweru bibiri hazasuzumwa uko icyorezo gihagaze, hagafatwa izindi ngamba.

APE Rugunga harafunze ntiwamenya hasanzwe higirwa
Abanyeshuri bacumbikiwe mu kigo bari gusubira mu masomo
Ku bigo bimwe, abarimu bazajya babafasha abanyeshuri mu buryo bw'ikoranabuhanga
Agasaro Nicole wiga muri Lycée de Kigali yasabye bagenzi be bari mu ngo kuba maso
Bahizi Didier yavuze ko nk'abanyeshuri bazakomeza gusubira mu masomo mu gihe bategereje ko amashuri afungurwa
Ndorimana Philbert umwe mu bashinzwe ikoranabuhanga muri Lycée de Kigali yizeye ko abanyeshuri baba abari mu rugo no ku ishuri bazafashwa gukomeza gusubiramo amasomo neza
Umuyobozi w'ishuri ribanza rya Kamuhoza, Nkomezi Alex, yavuze ko bitoroshye ku mpande zombi yaba ababyeyi, abana ndetse n’ubuyobozi
Mu bigo bimwe abanyeshuri bafashwa gusubira mu masomo muri iki gihe amashuri muri Kigali afunze
Abayobozi ba Lycée de Kigali biyemeje gukora ibishoboka byose amasomo y'abanyeshuri ntazahungabane cyane

Amafoto: Muhizi Serge


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .