00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Afatiye k’u Rwanda, Michael Rubin yagaragaje ko dipolomasi yonyine idahagije mu gutsinsura ibyihebe

Yanditswe na Akayezu Jean de Dieu
Kuya 9 Kanama 2021 saa 11:58
Yasuwe :
0 0

Umutwe w’Iterabwoba w’Aba-Taliban wafashe Umujyi wa Kunduz, uwa mbere ukomeye mu gihugu cya Afghanistan nyuma y’intambara ikomeye aba barwanyi b’intagondwa bashyigikiwe na Pakistani, barwanye n’igisirikare cya leta y’iki gihugu.

Gufatwa k’Umujyi wa Kunduz bikurikiye ibitero bikomeye bimaze icyumweru aho umutwe w’Aba-Taliban ukomeje kuyogoza iki gihugu. Kuba uyu ari Umurwa Mukuru wa Kabiri ufashwe n’aba barwanyi, ni igihombo gikomeye ku ngabo za leta, mu gihe intambara zikomeje mu gihugu cyose.

Ni nyuma y’uko Ambasade ya Leta Zunze Ubumwe za Amerika iri i Kabul iburiye abaturage bayo ibasaba kuva muri iki gihugu no kutita ku bitero by’indege igihugu cyabo giherutse kugaba ku ba-Taliban.

Ingabo za Leta ya Afghanistan zagerageje gusubiza inyuma abarwanyi b’Aba-Taliban mu Mijyi ikomeye nka Herat, ariko aba barwanyi bakomeje gufashwa na Leta ya Pakistani mu gihe Amerika haba ku butegetsi bwa Trump ndetse na Joe Biden bose bahisemo gutererana Guverinoma iherutse gutorwa muri Afghanistan mu rugamba rwo guhashya ibi byihebe.

Inyandiko ya Michael Rubin, Umunyamateka ndetse akaba Inararibonye mu bya Gisirikare, yanyujije mu kinyamakuru 19FortyFive, ivuga ko nubwo aba- Taliban badashobora gufata igihugu cyose ariko bazakomeza guhungabanya umutekano mu karere ndetse banabe indiri y’iterabwoba mu Isi.

Ugereranyije n’Umutwe ugendera ku mahame akaze y’Idini ya Islam [Islamic State] muri Mozamique, Aba-Taliban na bo bagendera ku buhezanguni ndetse bakoresha ubugome bukabije mu bikorwa byabo.

Kimwe rero n’Aba-Taliban, imbaraga z’igisirikare cya leta ndetse n’ukuboko kwa dipolomasi ntabwo bihagije kugira ngo igihugu gitsinsure ibi byihebe.

U Rwanda rwagaragaje ko dipolomasi idahagije ngo iyi mitwe itsinzurwe

Mu Ukuboza 2020, u Rwanda rwohereje muri Centrafrique, umutwe w’ingabo zidasanzwe zikora ibitarashoboraga gukorwa n’Umuryango w’Abibumbye cyangwa ibihugu byo mu Burengerazuba bw’Isi.

Ingabo z’u Rwanda zirukanye inyeshyamba zari zarayogoje Umurwa Mukuru, Bangui, ndetse ziburizamo ubwicanyi bwashoboraga kuhaba.

Ibi bikorwa byakozwe n’ingabo z’u Rwanda muri Centrafrique na n’ubu amahanga ntarabasha kubisobanukirwa ndetse na Perezida wa Centrafrique, Faustin-Archange Touadéra, aherutse i Kigali kuzishimira.

Mu kwezi gushize kwa Nyakanga, u Rwanda kandi rwohereje ingabo muri Mozambique kujya gufasha guverinoma y’iki gihugu gusubiza inyuma imitwe y’iterabwoba imaze imyaka yarigize akari aha kajyahe.

Kuri iki Cyumweru tariki 8 Kanama 2021, Ubuyobozi bw’Ingabo za Mozambique n’iz’u Rwanda bwatangaje ko zabohoje Umujyi wa Mocímboa da Praia uri mu Ntara ya Cabo Delgado, ukaba wari umaze igihe uri mu maboko y’inyeshyamba.

Itangazo rya RDF rigira riti “Icyambu cy’Umujyi wa Mocímboa da Praia, wari ibirindiro by’inyeshyamba zimaze imyaka irenga ibiri zirwanira muri Mozambique, wafashwe n’ingabo z’u Rwanda zifatanyije n’iza Mozambique. Uyu mujyi ni ho hari ibiro by’Akarere n’Ikibuga cy’Indege.”

Inzobere mu bijyanye n’amakimbirane yo mu Burasirazuba bwo Hagati no mu Karere k’Ihembe rya Afurika, Michael Rubin yavuze ko gufata Mocímboa da Praia ari intsinzi ikomeye atari kuri Mozambique cyangwa u Rwanda gusa ahubwo abaturage bose bo ku Isi bakwiye kuyishimira.

Akomeza agira ati “Inyeshyamba ntizizimira iyo Isi izirengagije ahubwo zirakomera kandi zikaguka.”

Mu mezi atandatu ashize, Perezida Biden yatangaje ku ‘Ukugaruka kwa Amerika’. Abanyafurika bashobora kuba baratunguwe no kubyumva urebye uburyo Biden, Umunyamabanga wa Leta, Antony Blinken, Umujyanama mu by’Umutekano, Jake Sullivan n’Umunyamabanga mu bya gisirikare, Lloyd Austin bakomeje kwirengagiza umugabane.

Kuri Michael Rubin, Abanyarwanda barimo kwerekana icyo ubuyobozi busonuye.

Mu gihe n’abajenerali ba Amerika bakomeje gusubiramo imvugo imwe y’uko amakimbirane n’intambara zigomba gushakirwa ibisubizo binyuze muri Diplomasi, Abanyarwanda [ari nako bikwiye kugenda kuri Afghanistan] bemera ko ukuri kwa Diplomasi kutazakemura ibibazo by’imitwe y’iterabwoba n’intagondwa.

Michael Rubin asanga inzira ya diplomasi idahagije ngo ibyihebe birandurwe
Ingabo z'u Rwanda ziri kumwe n'iza Mozambique ubwo zari zimaze kubohoza Umujyi wa Mocímboa da Praia

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .