00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Abumva batakora ubukwe badasabye ngo bakwe bataniyakiriye, babe babiretse – CP Kabera

Yanditswe na Nsengiyumva Emmy
Kuya 29 Gicurasi 2021 saa 06:27
Yasuwe :
0 0

Polisi y’Igihugu yahanuye abateganya kurushinga, ibasaba kudatwarwa n’ibirori ngo bishore mu bitemewe bishobora gutuma barenga ku mabwiriza yo kwirinda icyorezo cya Covid-19.

Ibi CP Kabera yabigarutseho ubwo yaganiraga n’abanyamakuru nyuma y’uko Polisi y’Igihugu itaye muri yombi abarenga 50 bari bitabiriye ubukwe bwabereye mu Murenge wa Nyakabanda.

Ati “Biragaragara ko abantu bari kugenda batinyuka bagakora ibitemewe, murabizi neza ko imihango yemewe y’ubukwe nk’uko ibyemezo by’inama y’Abaminisitiri ibivuga, ari ugusezerana imbere y’amategeko n’imbere y’Imana.”

CP Kabera yagiriye inama abateganya kurushinga, abasaba kwita ku mabwiriza yo kwirinda ikwirakwira rya Covid-19, abadashoboye kwihangana bakaba bategereje icyorezo kikagenza make.

Ati “Twabagiriye inama kenshi ko abumva batazarushinga hatabayeho gusaba cyangwa se gusabwa, hatabayeho kwiyakira, abo babe babihagaritse kugeza igihe iyo mihango izemererwa […] abateganya kurushinga bazabikore mu buryo bwemewe, bakore imihango yemewe imbere y’amategeko n’imbere y’Imana. Ibindi ntabwo byemewe!”

CP Kabera yasabye abateganya gukora ubukwe, kumva ko ibyo basabwa biri mu nyungu z’abo n’iz’Abanyarwanda muri rusange, ashimangira ko bakwiye gukora ibyemewe bijyanye n’amabwiriza ahari.

Ubu butumwa Polisi y’Igihugu yabutanze nyuma yo gufatira abarenga 50 mu bukwe bw’Umusizi witwa Tuyisenge Olivier.

Bafatiwe mu Mujyi wa Kigali mu Murenge wa Nyakabanda, ubwo bari mu muhango wo gusaba no gukwa.

Ubukwe bwafatiwemo abantu bwari ubw'Umusizi witwa Tuyisenge Olivier
Ahagombaga kubera imihango yo gusaba no gukwa hari hateguwe
Bakibafata itangazamakuru ryahise rihashinga amatako
Ubukwe bwari bwatashywe n'abantu benshi
Cécile Kayirebwa ni umwe mu bafatiwe muri ubu bukwe
Abafashwe bose bahise bajyanwa muri stade

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .