Bitangajwe mu gihe guhera tariki 8 Gashyantare kugeza kuri iki Cyumweru tariki 14 Gashyantare 2021, ari icyumweru cyahariwe Umuryango muri Kiliziya Gatolika.
By’umwihariko tariki 14 Gashyantare, ku isi hose hizihizwa umunsi w’abakundanye uzwi nka Saint Valentin, aho abakundana by’umwihariko abashakanye basubira mu mubano wabo, bakarebera hamwe ibigenda n’ibitagenda neza bigashakirwa umuti.
Muri iki cyumweru cyahariwe umuryango muri Kiliziya, Minisitiri w’Uburinganire n’Iterambere ry’Umuryango , Prof Bayisenge Jeannette yasabye abashakanye guharanira ko imiryango yabo itekana kuko umuryango ariwo musingi w’igihugu.
Yagize ati “Umuryango ushoboye kandi utekanye, niryo shingiro ry’igihugu. Tuwuharanire twese.”
Mu butumwa aherutse gutanga bugaruka kuri iki cyumweru cyahariwe umuryango, Arkiyepiskopi wa Kigali, Antoine Cardinal Kambanda yavuze ko imyitwarire y’ababyeyi mu rugo, ariwo murage baba baha abana babo.
Yifashishije ubutumwa buri mu gitabo ‘Urarwubake cyane’ cya Padiri Amerika Victor, yagize ati “Buri wese akwiriye kumenya uburenganzira n’ishingano bye mu kubaka urugo rwiza. Urugo rwiza nirwo rutegura ingo nziza z’ejo hazaza. Ishusho y’umugore mu rugo n’icyitegererezo umukobwa aba afite iyo yubaka urugo, ni nyina umubyara. Umuhungu na we ni uko aba arebera kuri se.”
Umwanditsi w’ibitabo bigaruka ku muryango, akaba na Padiri Mukuru wa Paruwasi ya Nyabinyenga muri Diyosezi Gatolika ya Kabgayi, Padiri Amerika Victor, yabwiye IGIHE ko muri iki gihe, abashakanye bakwiriye kwicara bagasuzuma neza urukundo rwabo, bakareba ibitagenda bigakosorwa.
Yagize ati “Guhimbaza Saint Valentin ntibirangirana n’umunsi umwe. Ni igihe cyo kwisuzuma no kunoza icyerecyezo cy’urukundo rufite intego ihamye. Urukundo rw’abashakanya ntirugasaze.”
Yavuze ko kubaka umuryango uhamye, ari ishema ku gihugu kandi bikaba umurage mwiza ku bana bakuriye muri uwo muryango.
Hashize iminsi mu miryango hagaragaramo ibibazo bitandukanye bitera amakimbirane aganisha ku kwicana no kwiyahura, birimo gucana inyuma, kutubahana, gupfa imitungo, kutiyoroshya n’ibindi.



TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!