Abize ibyo gupima ubutaka barinubira urugaga rwabagize abatangizi kandi bamaze igihe mu kazi

Yanditswe na Ferdinand Maniraguha
Kuya 25 Ugushyingo 2019 saa 12:24
Yasuwe :
0 0

Bamwe mu bize ibijyanye no gupima ubutaka (Land Surveying and GIS) barinubira urutonde ruherutse gusohoka rw’abanyamwuga bemerewe gukora ako kazi mu gihugu, ngo kuko bashyizwe mu cyiciro cy’abimenyereza kandi bamaze igihe kinini muri ako kazi.

Mbere y’umwaka wa 2017, ibijyanye no gupima ubutaka byasaga n’ibiri mu kavuyo kuko ababikoraga nta rwego rwabakurikiranaga umunsi ku munsi.

Mu 2017 Ikigo cy’Igihugu Gishinzwe Imicungire n’Imikoreshereze y’Ubutaka mu Rwanda (RLMUA), gishingiye ku bari bafite ubunararibonye n’abize ibyo gupima ubutaka, cyatangaje urutonde rw’abemerewe gukora uwo mwuga mu Rwanda hagamijwe guca ako kavuyo kabonekagamo.

Icyakora kubera ko buri mwaka hari abanyeshuri barangiza ibijyanye no gupima ubutaka mu mashuri arimo Ishami rya Kaminuza y’u Rwanda ryigisha ubumenyi n’Ikoranabuhanga (CST) na INES Ruhengeri, byabaye ngombwa ko abize ibyo gupima ubutaka basabwa gushyiraho urugaga kugira ngo ari rwo rujya rukurikirana umunsi ku munsi imikorere yabo.

Mu Ukwakira, urugaga rwasabye abize ibyo gupima ubutaka kwiyandikisha banyuze kuri Internet kugira ngo hongere hasuzumwe abujuje ibisabwa bagomba gukora uwo mwuga mu mwaka wa 2019/2020.

Urutonde rwarasohotse nyuma yo kwemezwa n’Ikigo cy’Igihugu Gishinzwe Imicungire n’Imikoreshereze y’Ubutaka mu Rwanda (RLMUA), ariko bamwe mu bari basanzwe bakora ako kazi ngo batunguwe no kwisanga batariho, ahubwo bashyizwe mu cyiciro cy’abimenyereza (Interns).

Ubusanzwe biyandikisha basabwaga kugaragaza dipolome, umwirondoro (CV), inyandiko igaragaza amasomo bize n’amanota (Transcript) n’inyemezabwishyu y’amafaranga ibihumbi bitanu byo kwiyandikisha.

Urutonde rwa mbere rwo mu 2017 rwakozwe n’ Ikigo cy’Igihugu Gishinzwe Imicungire n’Imikoreshereze y’Ubutaka mu Rwanda, rwari ruriho abantu 180 ariko uruherutse gusohoka, ngo rwariho abantu basaga gato 110 nk’uko bivugwa na bamwe mu batarisanzeho.

Batamuriza Annet yavuze ko byabatunguye kwisanga mu bimenyereza kandi bamaze igihe bakora uwo mwuga wo kubarura ubutaka.

Ati “Twagiye kubona tubona basohoye amalisiti ariho ababarura ubutaka bake bemerewe abandi hafi ya twese turi abimenyereza. Ingaruka bikugiraho hari ahantu utakora kuko biba bigaragaje ko nta kazi uzi. Hari ibintu bimwe na bimwe uba utasinyaho nk’ubarura ubutaka kuko uba utabyemerewe.”

Moise Irankunda na we avuga ko amaze igihe akora mu byo kubarura ubutaka ariko ngo yisanze atari ku rutonde.

Bavuga ko biteye inkeke uburyo urutonde rwakozwemo kuko batanahawe umwanya wo gukosora ibyo batujuje mbere yo kurusohora burundu.

Irankunda yagize ati “Bahise basohora urutonde rusinywaho mu kigo cy’ubutaka nta no kuvuga ngo wenda abantu babanze birebe. Byakozwe mu buryo butari bwo biratubabaza. Bamwe muri twe hari abashakaga nko kwikorera ugasanga bibabereye imbogamizi kubera ko urwo rutonde utariho ntiwajya gukora akazi nk’uwikorera”

Urutonde rugiye kuvugururwa

Umuyobozi w’Urugaga rw’ababarura ubutaka mu Rwanda, Gasirabo Athanase yabwiye IGIHE ko impamvu abenshi batibonye ku rutonde rw’abemerewe byaturutse ku makosa bagiye bakora biyandikisha.

Yavuze ko abenshi batanze imyirondoro (CV) ituzuye cyangwa idafite aho bihuriye n’umwuga basabira gukora, mu gihe abandi bagaragazaga ubunararibonye buke.

Ubusanzwe kugira ngo umuntu yemerewe gukora uwo mwuga, agomba kuba yarize icyiciro cya kabiri cya Kaminuza (A0) mu byo gupima ubutaka afite ubunararibonye bw’imyaka ibiri muri uwo mwuga. Ufite icyiciro cya mbere cya Kaminuza (A1) agomba kuba amaze imyaka itatu akora uwo mwuga.

Gasanabo yavuze ko amarembo akinguye ku bisanze mu batujuje ibisabwa.

Ati “Abenshi ni abagiye batanga umwirondoro utuzuye, umuntu akaba atazi gukora umwirondoro we . Twarababwiye ngo batange umwirondoro wabo ugaragaza ubunararibonye mu byo kubarura ubutaka, ugasanga umuntu aranditse ngo kuva mu 2015 kugeza mu 2019 nakoraga mu mushinga wa biogas. Urumva niba dushaka umunyamwuga uzi gupimira abantu ubutaka , burya niyo watwara santimetero ebyiri z’ubutaka uba warengereye […] niyo mpamvu twabyitayeho cyane.”

Umuyobozi Mukuru w’ Ikigo cy’Igihugu Gishinzwe Imicungire n’Imikoreshereze y’Ubutaka mu Rwanda, Mukamana Espérance yavuze ko ikibazo cyabagezeho kandi batangiye uburyo bwo gukosora ngo abataribonye bujuje ibisabwa bongerwemo.

Ati “Tubirimo barajuriye kandi iyo abantu bagaragaje kutabyishimira ntabwo tugomba kubireba gutyo gusa, tugomba kubisuzuma kuko hari igihe abakozi tubishinga bashobora gukora amakosa.”

Abemewe n’ikigo cy’igihugu cy’ubutaka nibo baba bemerewe gukora umwuga wo gupima ubutaka mu gihugu, mu gihe abashyizwe mu bindi byiciro nk’abimenyereza kugira ngo ibyo bakoze byemerwe biba bigomba gusinywaho n’umwe mu bapima bemewe ku rwego rw’igihugu.

Bamwe mu bize ibyo gupima ubutaka barasaba ko urutonde rw'abemerewe gukora uwo mwuga ruvugururwa

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza