Iyi mvura yibasiye uturere twa Nyamasheke, Gatsibo, Karongi, Kicukiro na Nyanza. Usibye abantu kandi yasenye inzu zigera kuri 261 hiryo no hino cyane muri Rusizi, Gasabo na Nyanza.
Iyi mvura kandi yangije ibikorwa remezo birimo amashuri n’ibiraro ndetse itwara hafi hegitari 360 z’ubutaka bwari buhinzweho, nkuko New Times yabitangaje.
Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Ubumenyi bw’Ikirere Meteo Rwanda, cyatangaje ko kuva kuwa 11 kugera kuwa 20 Gashyantare hazagwa imvura nyinshi mu gihugu hose.
MINEMA yo irasaba abantu kugerageza kwirinda ingaruka zishobora guterwa n’imvura nyinshi, bazirika ibisenge, batega amazi ava ku nzu no guca imirwanyasuri ku misozi.
Si ubwa mbere Ibiza bihitanye abantu benshi mu gihe gito kuko mu mwaka ushize hagati ya Mutarama na Mata 2020, ibiza byishe abantu bagera ku 140 abandi 225 bagakomereka.

TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!