Abihaye guhindura igisobanuro nyacyo cya Saint Valentin bakora amarorerwa, bakebuwe

Yanditswe na Mukahirwa Diane
Kuya 11 Gashyantare 2021 saa 03:51
Yasuwe :
0 0

Buri mwaka ku wa 14 Gashyantare, hirya no hino ku Isi hizihizwa Umunsi w’Abakundana uzwi nka Saint Valentin. Uyu munsi uturuka kuri Mutagatifu Valentin ugaragaza urukundo, wahariwe abakundana aho bishimana mu buryo butandukanye.

Uyu munsi wizihijwe kuva mu myaka ya kera aho usanga abakundana baba babonye umwanya wo kongera kwerekana urukundo, kubwirana amagambo meza ndetse no guhana impano.

Ubu hirya no hino ku Isi abafite abo bakundana imyiteguro yo kwizihiza uyu munsi irarimbanyije mu rwego rwo kuzashimishanya.

Nubwo benshi bari mu myiteguro ariko hari bamwe mu basesengura iby’uyu munsi bavuga ko hari bamwe mu bantu batandukiriye ku kwizihiza uyu munsi, aho kuba uw’urukundo rwa nyarwo nkuko watangiye.

Umwanditsi w’Ibitabo akaba na Padiri Mukuru wa Paruwasi ya Nyabinyenga muri Diyosezi ya Kabgayi, Padiri Amerika Victor, yavuze ko kuri ubu hari abantu bumva St Valentin mu buryo butari bwo.

Ati “Kuri ubu ubona ko abantu bizihiza St Valentin nabi ugasanga ni wa mwanya wo kubyina bakarara mu tubari, bagatanga impano z’akataraboneka no kuryamana n’ibindi bikorwa bitubakiye ku rukundo nyarwo.”

Yakomeje avuga ko uyu munsi ukwiye kuba akanya keza ko kongera gusuzuma uko urukundo ruri hagati y’abashakanye cyangwa abakundana ndetse no kuruha umurongo wo mu bihe bizaza.

Ati “Uyu munsi wakabaye igihe cyo kongera kwicara hamwe bakareba niba barabayeho neza, buri wese akabwira mugenzi we icyo amugaya n’icyo amushima, akamubaza icyo yakora kugira ngo amutunganire.”

“Uyu ukaba umwanya mwiza wo kongera kwisuzuma no kunga ubumwe bw’abakundanye bamara kwisuzuma bakaba bajya muri ibyo bikorwa bindi, naho guhana impano hari ibyo mutumvikanaho ntacyo bisobanuye.”

Ubusanzwe Umunsi wa Saint Valentin wizihizwa tariki ya 14 Gashyantare ku Isi hose ufatwa nk’uw’abakundana, ukaba uhurirana n’umunsi Kiliziya Gatolika izirikana ku buzima bwa Mutagatifu Valantini.

Valentin wa Roma yari padiri. Bivugwa ko ku ngoma y’Umwami w’Abami Claude w’umugome (Claude Le Cruel), Roma yari mu ntambara abaturage batakundaga, maze afata icyemezo ko nta musirikare uzongera gushaka. Hagati aho, Valentin we yakomeje gusezeranya rwihishwa abakundanaga, harimo n’abasore b’abasirikare.

Byaje kumenyekana ibukuru n’uko arafungwa, ku munsi wo kunyongwa we rero (hari tariki 14 Gashyantare) yoherereza umukobwa wari ufite se wacungaga iyo gereza agapapuro kanditseho ngo “biturutse kuri Valentin wawe” Uwo mukobwa ngo Valentin yamwibonagamo… Ng’uko uko Valentin yagizwe umurinzi w’abakundana (le patron des amoureux).

Mu rwego rwo kongera kwibutsa abantu kwizihiza uyu munsi mu rukundo nyarwo, Kiliziya Gatolika yateguye icyumweru cy’umuryango kuva ku wa 7 Gashyantare kugera ku wa 14 Gashyantare, hatangwa ubutumwa butandukanye bugamije kubaka umuryango mwiza.

Abizihiza umunsi wa Saint Valentin basabwe gusubira ku gisobanuro nyacyo cy'uwo munsi, basuzuma umubano wabo

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .