Izi mpanuro yazihaye abaturage bo mu Mirenge ya Busasamana, Bugeshi na Cyanzarwe yo mu Karere ka Rubavu mu ruzinduko inzego z’umutekano n’iza gisivili bagiranye n’imirenge ituriye ikibaya gihuza u Rwanda na RDC.
Iyi nama yabaye nyuma y’umunsi umwe Ambasaderi w’u Butaliyani muri RDC, Luca Attanasio yiciwe mu muhanda Goma-Rutshuru hafi y’umupaka ugabanya icyo gihugu n’u Rwanda. Umutwe wa FDLR umaze igihe uhungabanya umutekano w’u Rwanda washyizwe mu majwi na Guverinoma ya Congo kuba inyuma y’icyo gitero.
Gen Major Alex Kagame yavuze ko kuba FDLR ariyo yarashe Ambasaderi Attanasio, byoroshye kuba yanahungabanya umutekano muri iyo mirenge.
Ati “Turacyafite ikibazo kuri iyi mipaka, FDLR iracyahari. Ejo mwumvise ibyo yakoze, bishe Ambasaderi w’u Butaliyani hano hirya. Nta bandi babikora uretse bariya bari mu Kirunga cya Nyamuragira. Baba bakora ibikorwa by’ubwicanyi banasahura Abanye-Congo kandi banavuga ko bashaka kuza mu Rwanda guhungabanya umutekano. Iki ni cyo kitwereka ko tutagomba kwirara.’’
Yavuze ko kuba umuhanda wa Goma–Rutshuru uri hafi y’u Rwanda hakaba hiciwe Ambasaderi Attanasio, kuba barasa mu Rwanda byoroshye.
Ati “Niba bashobora kurasira kuri uyu muhanda tureba hano uva Goma ujya Rutshuru, kugera Cyanzarwe, Busasamana na Bugeshi ni ibintu byoroshye abantu batabaye maso ngo bongere bashyiremo imbaraga. Niba bashobora gutega imodoka itwaye ibiribwa bakibamo ibyo kurya, bakicamo abantu barimo na ambasaderi w’ikindi gihugu, murumva gahunda zabo ni ubugizi bwa nabi’’.
Yavuze ko abaturage badakwiriye kugira ubwoba kuko inzego z’umutekano ziri maso, gusa abasaba kuba maso ari nako bakora ibiteza imbere igihugu.
Ati “Si uko umwanzi adahari abonye akanya, tumaze umwaka twiteguye ntimuzacike intege n’ingabo zihora ziteguye kuko tugomba kurinda igihugu cyacu isaha yose umwanzi yatera. Igihugu gifite ingabo, gifite ubushobozi kuva hano kugeza muri Nyungwe.”
Guverineri w’Intara y’Iburengerazuba, Munyantwari Alphonse, yasabye abaturage gukomera ku mutekano, abasaba gucyebura ababuza abandi amahoro bananirana bakabashyikiriza urwego rw’igihugu rushinzwe Ubugenzacyaha.
Ati “Umutekano tuwukomereho. Ntabwo wakwiryamira ngo Imana izabikora. Aho mutuye niba hari abantu babuza abandi amahoro, abo bita ibihazi biba ibirayi, abantu birirwa banywa inzoga ntaho bakora mubirwanye. Baganirizwe bagirwe inama, nibananirana RIB irahari bahanwe’’.
Ambasaderi Luca Attanasio yitabye Imana ku wa 22 Gashyantare, biturutse ku bikomere by’amasasu yarashwe mu gitondo cyo kuri uyu wa Mbere mu muhanda Goma-Rutshuru mu gace kitwa Kanyamahoro gahana imbibi n’umurenge wa Busasamana hafi ya Pariki ya Virunga.
Mu bandi baguye muri icyo gitero harimo Mustapha Milambo wari utwaye imodoka na Vittorio Iacovacci wari ushinzwe umutekano wa Ambasaderi.
Aka gace ambasaderi yiciwemo ni indiri y’imitwe yitwaje intwaro cyane cyane FDLR igice cy’abakomando bazwi nka CRAP bayobowe na Colonel Ruhinda uvugwa mu mikoranire yihariye n’Umutwe wa RNC akaba anashinjjwa kuhakorera ibindi bikorwa by’iterabwoba birimo kwica no gushimuta abaturage.



TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!