00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Abashora abandi mu bucuruzi bw’uruhererekane mu mazi abira

Yanditswe na Mukahirwa Diane
Kuya 20 Gicurasi 2021 saa 02:45
Yasuwe :
0 0

Mu matwi yawe umaze kumva abantu benshi bagiye bahomba amafaranga bitewe no kuba barijejwe ko nibayatanga ari bubabyarire inyungu z’umurenga, nyamara bikarangirira mu marira.

Nta mezi atandatu ashobora gushira hirya no hino mu Rwanda hatumvikanye abantu bataka gushorwa mu bucurizi bw’amafaranga buzwi nka ‘Pyramid’, bizezwa gukira vuba ariko bakabura na yayandi make bashoye.

Wakwibaza impamvu abantu bakomeza kwitabira ubu bucuruzi kandi hari ingero z’abantu ibihumbi babihombeyemo, gusa ubu bucuruzi bukoranwa amayeri menshi ku buryo byakugora kubwigobotora.

Hari ingero nyinshi z’abagannye ubu bucuruzi batanzemo akayabo ariko bagataha bimyiza imoso. Urugero rwa hafi ni abaturage bo mu Karere ka Rusizi bagiye mu bintu bitaga ikimina aho umuntu yatangaga amafaranga ibihumbi ijana ubundi akazana n’abandi babiri bagatanga nk’ayo maze bakamuha ibihumbi 800 Frw.

Imbaga y’abantu babyitabiriye ubu bari mu marira. Abategura ubu bucuruzi babukorana amayeri menshi cyane ku buryo gutahura ko bagushakamo indonke biba bigoye.

Mu kiganiro IGIHE yagiranye n’Umuvugizi wa RIB, Dr Murangira B.Thierry, yagaragaje amayeri atandukanye abakora ubucuruzi bw’amafaranga bifashisha mu gushuka abantu.

Yavuze ko muri iyi minsi hari ubwambuzi bushukana butwara abantu amafaranga babereka ko bagiye gukira vuba.

Ati “Muri iyi minsi uko abantu bagenda batera imbere igihugu gitera imbere, hari n’abandi bantu bazana andi mayeri cyangwa uburyo bwo gushuka abantu ngo babatware amafaranga.”

“Hari ubwambuzi bushukana buri kugenda bugaragara bukoresheje uburyo bwinshi, urugero hakaza umuntu umwe akumvisha itsinda ry’abantu ko bagiye gukira mu buryo bwihuse ku buryo butavunye.”

Umuvugizi wa RIB Dr, Murangira B. Thierry yagaragaje amayeri atandukanye abajyana abandi mu bucuruzi bw'amafaranga bakoresha

Yakomeje avuga ko abantu bakora ubucuruzi bw’amafaranga baza bigize nk’abafite ikigo bakaba bashaka abanyamuryango bakigana.

Ati “Umuntu araza ati nafuguye kampani muze mube abanyamuryango ariko kumuba birasaba gutanga amafaranga runaka, iyo umaze kuyatanga ati wibyihererana shaka undi muntu. Uko umuzanye bakaguha amafaranga runaka iyo bayaguhaye ubona ko bifatika ukagenda ugashaka undi.”

“Aba bantu rero bakoresha amagambo areshya abantu nka hinduka miliyoneri, hinduka umukire mu gihe gito, si ngombwa gukira kuko wavunitse, ubukire bwihuse ayo magambo agenda yinjira mu marangamutima y’abantu bigatuma binjira muri ibyo bikorwa.”

Murangira yavuze ko amayeri aba bantu bakoresha ari menshi kandi uko bavumbuwe na RIB bagenda bashaka ayandi.

Ati “Amayeri bakoresha ni menshi bagenda banayahindura uko iyo twatahuye amayeri amwe bakoresha nabo barahindura bagasha andi mayeri.”

“Urugero hari ubwo umuntu avuga ati tanga ibihumbi bitanu ubone ibihumbi 40 mu minsi umunani, ubu buryo bukoresha ameyeri yo gusaba abantu kujya mu kimina ariko ntabwo wajya mu kimina wenyine ubwo ushaka abantu kugira ngo mukijyanemo nabo bagatanga amafaranga. Bakagusaba no gutanga andi.”

Yakomeje asobanura uburyo bundi bakoresha bifashishije ibicururuzwa ariko ugasanga bari kubitanga ku biciro bidasanzwe.

Ati “ Hari ubu buryo bwitwa ‘Mount level marketing’, haza iduka rifite ibicuruzwa runaka aho bakubwira ngo ugura ikiro cy’ifu, amajyani, cyangwa amavuta, bakakubwira ko nubikoresha uzananuka cyangwa ukamera neza mu bundi buryo.”

“Ugasanga ikiro kimwe cy’ifu, litiro imwe y’amavuta n’agakarito cy’amajyani ukabigura ku bihumbi 35Frw, icyo giciro ubwacyo ntikibaho ariko bakumvisha ko biri bukugire neza, ibi bituma tutabavumbura kuko bavuga ko ari iduka.”

Usibye yo kwigira abacuruzi, Murangira yavuze ko hari n’abandi bihindura abashakashatsi ku bijyanye n’ibiruhuko ugasanga bacucuye abantu.

Ati “Hari abandi baza bashishikariza abantu kujya mu mahanga, ugasanga abasore bari muri parikingi bakakubwira ngo bari gukora ubushakashatsi bw’ukuntu Abanyarwanda bajya hanze mu biruko.”

“Ukamuha numero akaza kukubwira ngo watsindiye kujya mu mahugurwa mu Bufaransa uzane n’umugore wawe mukajyayo, bakakwereka ibintu byiza bikarangira wishyuye amafaranga bakagusaba na bagenzi bawe, bya biruhuko ntabwo ubujyamo.”

Gushishikariza undi kujya muri pyramide ni icyaha

Uburyo ubu bucuruzi bukorwa uko ujyanamo abantu benshi niko bakomeza bakwizeza amafaranga menshi, ibi bigatuma ababyitabiriye bakaza umurego mu gushishikariza abandi kubijyamo kugira ngo babashe kubona inyungu nyinshi.

Abenshi babikora bagamije kurengera inyungu zabo nyamara bakirengagiza ko baba bari gukora ubushukanyi kandi buhanwa n’amateheko y’u Rwanda.

Umuvugizi wa RIB, Dr Murangira B.Thierry, yavuze ko abashishikariza abandi kujya mu bucuruzi bw’amafaranga baba bari gukora icyaha gihanwa n’amateheko.

Ati "Abakora ibi bikorwa baba bakora icyaha cyo kwihesha ikintu cy’undi hakoreshejwe uburiganya, gihanwa n’ingingo 174 y’itegeko ritegenya ibyaha n’ibihano muri rusange."

"Iri tegeko rivuga ko umuntu wihesha umutungo w’undi, imari ye yose cyangwa igice cyayo mu buryo bw’uburiganya yiyitirira izina ritari ryo cyangwa umurimo adafite akizeza icyiza iyo abihamijwe n’urukiko abihanishwa n’igifungo cy’imyaka ibiri n’itatu n’ihazabu y’amafaranga ari hagati ya miliyoni eshatu n’eshanu."

RIB iributsa Abanyarwanda ko iri tegeko rireba buri muntu wese wagize uruhare muri ubu bucuruzi bw’amafaranga, haba nyiri igikorwa ndetse na bamwe bashishikarije abandi.

Ubu bucuruzi bukorwa mu buyo umuntu umwe agenda azana abandi

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .