Abasenyewe mu iyubakwa ry’umuhanda Base-Rukomo bategereje ingurane amaso ahera mu kirere

Yanditswe na Mukahirwa Diane
Kuya 15 Gashyantare 2021 saa 04:43
Yasuwe :
0 0

Abaturage bafite ubutaka cyangwa ibindi bikorwa byanyujijwemo umuhanda Base-Rukomo uhuza uturere two mu Majyaruguru twa Gicumbi,Rulindo na Nyagatare, bagaragaje ko bahangayikishijwe no kuba nta ngurane barahabwa.

Uyu muhanda w’ibirometero 51 imirimo yo kuwubaka yarangiye mu mwaka ushize,ariko abaturage bafite inzu zasenywe mu gihe hubakwaga uyu muhanda, bakavuga ko bangirijwe n’ikorwa ry’uyu muhanda ariko nubu batarabona ingurane.

Bamwe mu baturage baganiriye na Radio1 bavuze ko hashize imyaka itatu babariwe ingurane z’ibyabo byangiritse ariko amaso akaba yaraheze mu kirere.

Umuturage wo mu murenge wa Byumba, Kampire Clemance utari wanyuzwe n’agaciro inzu ye yagenewe akishakira umugenagaciro bikaza kumvikanwaho, yavuze ko yategereje amafaranga agaheba.

Yagize ati “Kugeza ubu ntawe uza kureba uko ikibazo kimeze turabahamagara ntibatwitabe, twabandikira ntibadusubize. Ubu twaheze mu gihirirahiro.”

Hari undi muturage wo mu karere ka Rulindo wavuze ko yasenyewe inzu ubwo hubakwaga uyu muhanda, bikaba byaramudindije kuko yashakaga gushinga urugo.
Ati “Ndi umusore w’imyaka 28, natekerezaga kuba nazana umugore nkubaka umuryango ariko banseye inzu, urumva ingaruka byangezeho.”

Guverineri w’intara y’Amajyaruguru, Gatabazi Jean Marie Vianney, yavuze ko impamvu aba baturage batarabona ingurane abenshi bafite ibyangombwa bituzuye.

Ati “Iki ni ikibazo kiri kuganirwaho ngo harebwe uburyo cyakemuka. Nabo amadosiye yabo yuzuye yagejejwe muri MINECOFIN uko ubushobozi buboneka bagenda bahabwa amafaranga yabo.”

Umuhanda Base –Gicumbi wubatswe hagamijwe koroshya ubuhahirane hagati y’uturere twa Rulindo na Gicumbi ndetse n’ibindi bice bigize Intara y’Amajyaruguru.

Abaturage basenyewe n'iyubakwa ry'umuhanda Base-Rukomo barataka kumara imyaka itatu bategereje ingurane

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .