Iki cyorezo kimaze gushegesha Isi kuko buri munsi humvikana imibare itari mike y’abacyaduye mu mpande zose. Imibare itangwa n’inzego z’ubuzima ku Isi hose igaragaza ko hamaze kwandura abantu 94 962 048.
Mu bigaragara Covid-19 imaze gukwirakwira hirya no hino ariko hari bimwe mu bihugu yagiye yibasira kurusha ibindi ko hari aho usanga imibare y’abandura n’abahitanwa n’iki cyorezo iri hejuru cyane.
Kugeza ubu igihugu kiri imbere mu kugira ubwandu bwinshi bwa Covid-19 ni Leta Zunze Ubumwe z’Amerika, aho abasaga miliyoni 24 banduye iki cyorezo mu gihe abasaga ibihumbi 400 bahitanywe nayo.
Igihugu kiri ku mwanya wa kabiri ku isi yose ni u Buhinde aho kugeza ubu hari abasaga miliyoni 10 bamaze kwandura iki cyorezo ndetse n’abasaga ibihumbi 150 bamaze guhitanwa nacyo.
Brésil ifite abasaga miliyoni umunani bamaze kwandura n’abasaga ibihumbi 200 bamaze guhitanwa nayo. U Burusiya nabwo bwaribasiwe aho kuri ubu bafite abantu basaga miliyoni eshatu bamaze kucyandura ndetse n’abasaga ibihumbi 65 bamaze guhitanwa nacyo.
Muri Afurika, Afurika y’Epfo iri ku mwanya wa 15 ku isi, aho ifite abasaga miliyoni 1 banduye iki cyorezo mu gihe abasaga ibihumbi 36 bamaze guhitanwa nayo.
Muri Afurika y’Iburasirazuba, Kenya niyo ifite imibare iri hejuru aho kuri ubu bafite abanduye iki cyorezo basaga ibihumbi 99 mu gihe abasaga igihumbi bahitanwe nayo. Uganda niyo ikurikira kuko ifite abasaga ibihumbi 38 banduye Covid-19 n’abasaga 300 bamaze guhitanwa nayo. U Rwanda narwo rumaze kugira abasaga ibihumbi 10 bayanduye n’abasaga 140 bamaze guhitanwa nayo.
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!