Abarwanyi 71 bitandukanyije na FDLR basubijwe mu buzima busanzwe

Yanditswe na N.Kubwimana Janvière
Kuya 17 Gashyantare 2018 saa 06:01
Yasuwe :
0 0

Abahoze ari abarwanyi ba FDLR 71 basezerewe mu kigo cy’igihugu gishinzwe gusezerera no gusubiza mu buzima busanzwe, i Mutobo, bamaze amezi atatu batozwa mbere yo gusubira mu muryango nyarwanda.

Aba basezerewe nyuma yo kwigishwa imyuga itandukanye n’uburyo bashobora gutegura imishinga yabateza imbere.

Bavuga ko bicuza igihe bamaze mu mashyamba kuko nta terambere ribayo ariko ubwo babonye umwanya bagiye gukora uko bashoboye bakubaka igihugu cyabo bahereye ku nyigisho bahawe bakajyana n’iterambere.

Lt Mfashadusenge Emmanuel yagize ati “Ubu maze imyaka 24 mu ishyamba; muri iyo myaka yose sinari nzi gusoma, nta wari uzi ngo gukora bimera gute kuko twatungwaga no gusahura ibya rubanda, ariko ubu mvuye aha nzi gusoma no kubara neza, nzi uburyo nshobora gutegura umushinga wambyarira inyungu, ubu igikurikiyeho ni ugushyiramo imbaraga ngakora nkiteza imbere nkubaka igihugu cyanjye, ahubwo mbabajwe n’abakiri mu mwijima w’ariya mashyamba kuko nta terambere ribayo,ibyiza ni uko bavayo tugafatanya kubaka urwatubyaye.”

Perezida wa Komisiyo y’Igihugu Ishinzwe Gusezerera no Gusubiza mu buzima busanzwe abari ingabo, Mukantabana Seraphine, yabijeje ubufatanye buhoraho ariko anabasaba gukora bafite intego.

Ati “Kubasezerera ubwabyo ni icyiciro cya mbere igisigaye rero ni ukubasubiza mu buzima busanzwe tukabafasha gukora imishinga yo kwiteza imbere, icyo na bo twabasaba ni uko baharanira gukora bafite intego bakiteza imbere nk’uko abababanjirije babikoze kandi ubona ko babayeho neza.”

Icyi cyiciro cyasezerewe ni icya 62 kigizwe n’abagera kuri 71 mu bantu basaga ibihumbi 11 bamaze gusezererwa muri rusange.

Abayobozi mu nzego zitandukanye na bamwe mu bahoze muri FDLR basubijwe mu buzima busanzwe

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza