00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Abanyarwanda bemerewe gukorera ingendo muri Danemark badashyizwe mu kato

Yanditswe na Dufitumukiza Salathiel
Kuya 5 Kamena 2021 saa 08:22
Yasuwe :
0 0

Leta ya Danemark yakoze urutonde rw’ibihugu 21 byemerewe guturukamo abagenzi baherekeza bakakirwa badashyizwe mu kato, birimo n’u Rwanda ari na cyo gihugu rukumbi cyo ku mugabane wa Afurika.

Abagenzi baturutse muri ibyo bihugu bazajya bipimisha COVID-19 mbere na nyuma yo kugera muri Danemark, gahunda itangira kubahirizwa ku wa 5 Kamena 2021.

Mu bihugu by’u Burayi byarushyizweho harimo u Budage, Finlande, Autriche , Bulgarie, Repubulika ya Tchèque, Hongrie, Islande, u Butaliyani, Malte, Pologne, Portugal, Romanie na Slovaquie.

Hanze y’uwo mugabane ibyemerewe gukorera ingendo muri Danemark nta mananiza birimo u Rwanda, Australie, Israël, Nouvelle-Zélande, Singapour, Koreya y’Epfo,Thailande n’u Buyapani.

Ntirugaragaraho ibihugu by’ibihangange nka Leta Zunze Ubumwe za Amerika, u Bwongereza n’u Buhinde.

Ibihugu birimo Croatie, u Bufaransa, u Bugereki, Norvège, Espagne n’u Busuwisi byo ni uduce tumwe na tumwe twemerewe guturukamo abagenzi bajya muri Danemark badashyizwe mu kato.

Abagenzi baturutse mu bindi bihugu bitari kuri urwo rutonde bose basabwa kwipimisha Coronavirus mbere na nyuma yo kugera muri Danemark kandi bagashyirwa mu kato.

U Rwanda ruri ku rutonde rw'ibihugu byemewe ko abaturage babyo bakorera ingendo muri Danemark bagerayo ntibashyirwe mu kato

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .