Abanyarwanda batuye muri Kenya bahuriye mu rugendo rwo #Kwibuka24

Yanditswe na IGIHE
Kuya 7 Mata 2018 saa 07:08
Yasuwe :
2 2

Mu gihe u Rwanda no ku isi yose muri rusange hibukwa ku nshuro ya 24 Jenoside yakorewe Abatutsi muri Mata 1994, Abanyarwanda batuye muri Kenya bahuriye mu rugendo rwo kwibuka kuri uyu wa Gatanu, tariki ya 6 Mata 2018.

Abitabiriye uru rugendo rwabereye mu Mujyi wa Nairobi bari bitwaje ibyapa biriho ubutumwa bwo kunamira abazize Jenoside yakorewe Abatutsi, gushyigikira abayirokotse no kurwanya ipfobya n’ihakana ryayo.

Abiganjemo urubyiruko barwitabiriye bagendaga bucece ariko babwirana amateka yagwiriye igihugu cyabo, yasize abasaga miliyoni imwe batakaje ubuzima mu minsi itarenga 100.

Ambasaderi w’u Rwanda muri Kenya, James Kimonyo, yashimiye abitabiriye iki gikorwa ko bemeye kwigomwa umwanya wabo.

Yagize ati “ Ndabashimira mwese ku bwo kwemera gutanga igihe cyanyu mukitabira iki gikorwa cy’ingenzi ubwo twibuka abasaga miliyoni imwe bambuwe ubuzima muri Jenoside yakorewe Abatutsi muri Mata 1994. Twateguye urugendo rwo kwibuka mu rwego rwo kunamira abazize Jenoside kandi turatanga ubutumwa ko idakwiye kongera kubaho mu Rwanda n’ahandi hose ku isi.”

“ Mboneyeho kubibutsa ko igikorwa cyacu cy’ingenzi cyo kwibuka kizabera ku biro bya Loni mu gace ka Gigiri, ku wa 10 Mata aho tuzaba turi kumwe n’abayobozi muri Guverinoma ya Kenya n’uhagarariye Umunyamabanga Mukuru wa Loni. Nishimiye ko muri Mutarama uyu mwaka Loni yahinduye inyito ya Jenoside tukaba tuzaba turi kumwe n’abayihagarariye kuri uyu wa Kane i Gigiri.”

Mu muhango wo kwibuka uteganyijwe kuri uyu wa Kane, hazabaho ibiganiro hagati y’abanyeshuri b’Abanyarwanda n’Abanyakenya, bizaba bigaruka ku byabaye n’icyakorwa kugira ngo bitazongera ukundi.

Hazanatangirwa ubuhamya bw’umupfakazi wiciwe abana batandatu, umugabo n’abavandimwe babiri muri Jenoside yakorewe Abatutsi.

Abitabiriye urugendo rwo kwibuka bari biganjemo urubyiruko
Bagendaga buhoro bawirana amateka ku buryo Jenoside yakozwemo n'uko ikwiye gukumirwa nmu Rwanda n'ahandi ku isi
Bari bitwaje ibyapa bibumbatiye ubutumwa bwo kurwanya ko Jenoside yazagira ahandi iba
Ambasaderi w'u Rwanda muri Kenya, James Kimonyo yavuze ko urugendo rwo kwibuka rwateguwe mu rwego rwo kunamira abazize Jenoside kandi turatanga ubutumwa ko idakwiye kongera kubaho mu Rwanda n’ahandi hose ku isi

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza