Abanyarwanda baba muri Maroc bizihije umunsi mpuzamahanga w’Umugore

Yanditswe na Karirima A. Ngarambe
Kuya 21 Werurwe 2021 saa 09:20
Yasuwe :
0 0

Kuwa Gatandatu, tariki ya 20 Werurwe 2021 Abanyarwanda baba muri Maroc bizihije umunsi mpuzamahanga w’Umugore, basabwa kubyaza umusaruro amahirwe Guverinoma y’u Rwanda yashyizeho kugira ngo abari n’abategarugori bakore batekanye batere imbere.

Insanganyamatsiko y’uyu munsi wizihijwe mu buryo bw’ikoranabuhanga rya Wbex kubera icyorezo cya Covid-19 igira iti “Munyarwandakazi, ba ku ruhembe mu isi yugarijwe na Covid-19."

Leta y’u Rwanda yashyizeho ingamba nyinshi zigamije guha agaciro umugore kugira ngo abashe kugaragaza ubushobozi bwe mu bikorwa by’iterambere haba mu nzego z’ubuyobozi, kwihangira imirimo n’ibindi.

Uyu muhango wayobowe na Ambasaderi w’u Rwanda muri Maroc, Madamu Zaina Nyiramatama ari kumwe n’abakozi ba Ambasade, unitabirwa n’abanyawanda baba muri Maroc biganjemo urubyiruko rw’abanyeshuri.

Ikiganiro cy’umunsi mpuzamahanga w’Umugore cyatanzwe na Francine Mukakalisa, Umuyobozi Wungirije w’Inama y’igihugu y’abagore (NWC) na Thomas Muyombo, Umuyobozi w’ishami rishinzwe igikorwa cyo gutanga amaraso mu Kigo gishinzwe Ubuzima (RBC).

Mukakalisa yagarutse ku ngamba leta yashyizeho zo guteza imbere ihame ry’uburinganire bigaragarira mu nzego zashyizweho zishinzwe kwita ku buringanire harimo Minisiteri y’uburinganire n’iterambere ry’umuryango, Inama y’igihugu y’abagore, Urwego rugenzura iyubahirizwa ry’uburinganire n’izindi.

Mukakalisa yagaragaje mu buryo bw’imibare ko ingamba zose leta yashyizeho zatanze umusaruro ufatika n’ubwo hari ahakiri icyuho n’imbogamizi nk’izigendanye n’ihohoterwa rikorerwa abagore bikigaragara mu buryo butandukanye, ahakigaragara imibare mike y’abagore mu nzego cyane cyane iz’ibanze, abikorera n’ahandi.

Yavuze ko hakenewe ubukangurambaga mu guhangana n’ibibazo by’ihohoterwa rishingiye ku gitsina rikigaragara mu gihugu, abangavu baterwa inda n’ibindi.

Yavuze ko hakenewe uruhare rwa buri wese mu kubaka u Rwanda rwifuzwa n’umuryango utekanye kandi uteye imbere.

Thomas Muyombo yagarutse cyane cyane ku ruhare rw’umugore mu rugamba rwo kurwanya COVID-19, aho yavuze ko abagore bagaragaje kuba ku isonga mu guhangana n’ingaruka zatewe n’iki cyorezo.

Yashishikarije abanyarwanda baba muri Maroc kwitabira kurushaho gukoresha ikoranabuhanga kuko ryagaragaye nk’igikoresho cy’ibanze mu gufasha abantu gukomeza gukora ibikorwa byabo bisanzwe, n’iyo byaba bitabaye ngombwa ko baba bari kumwe imbonankubone.

Yagize ati “COVID-19 yadufunguye amaso ko dukwiye guhora twiteguye kuba twahangana n’ibyorezo kuko hashobora kuba haza n’ibindi bitari Covid, akaba ariyo mpamvu buri wese akwiye kwitabira gukoresha ikoranabuhanga’’.

Ambasaderi Zaina Nyiramatama yashimiye muri rusange abitabiriye uwo muhango, yizeza urubyiruko rw’abanyeshuri biga muri Maroc ubufatanye bwa Ambasade y’u Rwanda mu kubakorera ubuvugizi no kubafasha gushyira mu bikorwa imishinga baba bafite y’iterambere.

Yabashimiye kandi imyitwarire myiza bakomeje kugaragaza mu guhangana n’icyorezo cya COVID-19 no gukomeza kukirinda.

Clarisse Iradukunda uhagarariye abanyeshuri b’abakobwa biga muri Maroc, yashimiye ubuyobozi bukuru bw’igihugu bwahaye abagore rugari mu nshingano zo gufata ibyemezo mu bijyanye n’iterambere ry’igihugu, u Rwanda rukaba rwarabaye icyitegererezo ku mahanga yose.

Yavuze ko hari intambwe igaragara yatewe n’abanyeshuri b’igitsinagore cyane cyane mu gutinyuka kwitabira amasomo ya siyansi ndetse n’aya tekinoloji n’imyuga ubusanzwe byakunze kugaragara ko yitabirwaga n’igitsinagabo gusa. Yavuze ko bitanga umusaruro ufatika aho yatanze urugero rw’inzobere mubyo kubaga indwara zifata ubwonko Dr Claire Karakezi na we wize mu bwami bwa Maroc.

Twiringiyimana Patrick uhagarariye ishyirahamwe ry’abanyeshuri b’abanyarwanda biga muri Maroc niwe wasusurukije abitabiriye ibi birori mu muvugo yise ‘WOMAN, SHE IS SO WONDERFUL’.

Umunsi mpuzamahanga w’Umugore washyizweho n’umuryango w’Abibumbye mu mwaka w’1972 . U Rwanda rwatangiye kuwizihiza kuva mu 1975. Ubusanzwe uyu munsi wizihizwa buri mwaka ku itariki ya 8 Werurwe.

Ambasaderi Zaina Nyiramatama yijeje abanyarwanda baba muri Maroc gukomeza kubakorera ubuvugizi
Abatanze ibiganiro mu muhango wo kwizihiza umunsi mpuzamahanga w'umugore wateguwe na Ambasade y'u Rwanda muri Maroc

[email protected]


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .