00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Abanyamakuru Munana, Mwanafunzi na Gentil Gedeon bahurije imbaraga mu kiganiro kimwe

Yanditswe na Mukahirwa Diane
Kuya 18 Kanama 2021 saa 09:10
Yasuwe :
0 0

Abanyamakuru batatu bakunzwe n’abatari bake mu byegeranyo bitandukanye kuri radiyo bahurije imbaraga mu kiganiro Trio Rumurika, kigamije kurushaho guha abakunzi babo ibyegeranyo bisesenguye.

Aba banyamakuru barimo Alphonse Muhire Munana na Mwanafunzi Ismael bakorera Radio Rwanda ndetse na Ntirenganya Gentil Gedeon wamenyekanye ubwo yakoraga kuri KT Radio.

Ikiganiro cyabo gishya cyiswe Trio Rumurika, kikaba gitambuka ku muyoboro wa YouTube.

Batangiye basohora ibiganiro bitatu mu cyumweru ku wa Mbere, ku wa Gatatu no ku wa Gatanu, bakaba bafite gahunda yo kuzajya basohora ikindi ku Cyumweru mu minsi iri imbere bikaba bine mu cyumweru.

Iki kiganiro cyaje mu buryo budasanzwe kuko bari bamenyerewe mu byegeranyo bakora humvikana amajwi gusa ariko iki kiganiro hazajya habanza icyegeranyo haze n’umwanya wo kungurana ibitekerezo mu buryo bw’amashusho.

Ntirenganya Gentil Gedeon, yabwiye IGIHE ko bifuje guhuza imbaraga kugira ngo babashe kurushaho gutanga ibyegeranyo ndetse n’ubusesenguzi butandukanye.

Yagize ati “Dusanzwe turi inshuti, twaraganiriye dusanga ni ngombwa ko twahuriza hamwe imbaraga kugira ngo duhurize hamwe abantu batwumvaga batandukanye.”

Yakomeje agira ati “Ndetse natwe duhurize hamwe amajwi yacu mu kiganiro kimwe twumve uko byamera n’uko byakakirwa. Twumvaga ko bishobora kugira imbaraga kurusha uko umwe akora ku giti cye.”

Benshi bakimara kubona ko bahuje imbaraga batekereje ko bagiye kuva ku bitangazamakuru bakorera, ariko Gentil Gedeon yavuze ko bazakomeza gukorera aho bakoreraga.

Yagize ati “Tuzakomeza aho twakoraga nta kizahinduka, ni uko twihaye undi mukoro wo guhurira hamwe. Ntabwo iki kiganiro kizabangama kuko dufite ubushobozi bwo gukora ibyacu n’iby’abandi ku buryo ibyo ku bitangazamakuru tubitanga ndetse n’undi wadusaba ko tumukorera ubwo bushobozi twabubona.”

Kuri ubu bamaze gutambutsa ibiganiro bibiri birimo ikigaruka ku ntambara y’amazi hagati ya Misiri na Ethiopia ndetse n’ikigaruka ku bakuru b’ibihugu bagiye baraswa abandi bagakubitwa.

Uhereye iburyo: Alphose Muhire Munana, Ismael Mwanafunzi na Gentil Gedeon Ntirenganya

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .