00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Abaminisitiri ba Afurika n’u Burayi bagiye guhurira i Kigali baganira ku bibazo birimo isuku n’isukura

Yanditswe na IGIHE
Kuya 24 Ukwakira 2021 saa 11:21
Yasuwe :
0 0

Abaminisitiri b’Ububanyi n’Amahanga bo mu Muryango wa Afurika Yunze Ubumwe (AU) n’uw’Ubumwe bw’u Burayi (EU) bagiye guhurira mu nama yitezweho kuganirirwamo ku ngamba zigamije kurushaho kuzahura ubukungu bwashegeshwe n’icyorezo cya COVID-19.

Iyi nama biteganyijwe ko izabera mu Mujyi wa Kigali ku wa 26 Ukwakira 2021. Abazayitabira baziga ku ishoramari rishyirwa mu ikoranabuhanga rigamije kuzahura ibihugu ku ngaruka byashyizwemo na COVID-19, kubaka amahoro, umutekano n’imiyoborere yo ku rwego mpuzamahanga.

Umuryango ‘WaterAid’ wagaragaje ko gufasha abaturage kugera ku mazi, isuku n’isukura biri mu by’ingenzi mu guharanira kubaka ubukungu budaheza no kubaka sosiyete ishobora guhangana n’akaga ubuzima n’ibidukikije bifite ku Burayi na Afurika.

WaterAid yahamagariye abayobozi ba Afurika n’ab’u Burayi gukoresha amahirwe y’inama ihuza abaminisitiri ndetse n’ihuriro ry’inama riteganyijwe muri Gashyantare 2022, hagamijwe kurushaho kubaka ubukungu buboneye muri sosiyete.

Uyu muryango wizera ko mu kwitegura icyorezo gishobora kwibasira Isi no guhangana n’ibibazo by’ubuzima bizitira Afurika kugera ku ntego zayo z’iterambere, hakwiye kwita ku kugeza serivisi z’ingenzi zirimo amazi, isuku n’isukura by’umwihariko ahantu hahurira abantu benshi nko mu bitaro, amashuri n’amasoko.

Raporo ya WaterAid yerekanye ko nibura buri 1$ rishyirwa mu kubaka ibikorwaremezo rifasha mu kwirinda imyuzure mu gihe aho hantu hashoboraga gushorwamo 62$ mu kuhavugurura ndetse no kwirinda ingaruka ziterwa no kwandura kw’amazi.

Gufasha abaturage kubona amazi meza, serivisi z’isuku n’isukura ni ingenzi mu gufasha sosiyete guhangana n’ihindagurika ry’ibihe no kubafasha kubona iby’ingenzi bakeneye.

Umuyobozi wa WaterAid mu Karere ka Afurika y’Iburasirazuba, Olutayo Bankole-Bolawole, yagize ati “Turahamagarira abaminisitiri b’ububanyi n’amahanga muri AU na EU gushyigikira ishoramari muri serivisi zirimo amazi meza, isuku n’isukura mu kubaka mu buryo buhamye ingamba zishobora guhangana n’ihindagurika ry’ibihe n’ibibangamiye ubuzima n’iterambere bigamije kubaka ubukungu bushobora guhangana n’ingaruka zatewe n’icyorezo.’’

WaterAid ni umuryango mpuzamahanga ukorera mu bihugu 28, hagamijwe guhindura ubuzima bw’abatuye mu bihugu bikiri mu nzira y’iterambere.

Kuva mu 1981, WaterAid yageze ku bantu miliyoni 27, ibaha amazi meza ndetse abandi miliyoni 27 bahawe ubwiherero bugezweho.

Mu 2020, abaturage bagera kuri 30% mu batuye mu bihugu byo Munsi y’Ubutayu bwa Sahara ni bo bari bafite amazi meza.

Kugeza ubu, abaturage miliyoni 771 ku Isi [ni ukuvuga umwe mu 10] ntibafite amazi meza hafi y’ingo zabo.

WaterAid igaragaza ko abantu miliyari 1.7 ku Isi [umwe muri batanu] nta bwiherero bugezweho bigengaho bafite.

Nibura abana bari munsi y’imyaka itanu bagera ku 290.000 bapfa buri mwaka bishwe n’indwara z’impiswi zifitanye isano no kutagira ibikorwaremezo by’amazi n’isuku n’isukura. Ubaze ku munsi, abana 800 bahitanwa n’izi ndwara mu gihe umwe abura ubuzima buri minota ibiri.

WaterAid igaragaza ko nibura iyero rimwe rishowe muri serivisi zo gutanga amazi no kubaka ubwiherero rishobora gutanga umusaruro wa 4£ mu gihe nibura 15£ ari yo ashobora gufasha umuntu kubona amazi meza.

Abaminisitiri b’Ububanyi n’Amahanga bo mu Muryango wa Afurika Yunze Ubumwe (AU) n’uw’Ubumwe bw’u Burayi (EU) basabwe guha umwihariko serivisi z’isuku n’isukura no gukwirakwiza amazi meza

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .