00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Abakozi ba Canal + basuye Urwibutso rwa Kigali, bahiga guharanira ko Jenoside itazongera ukundi

Yanditswe na Tuyishimire Raymond
Kuya 27 Mata 2021 saa 07:24
Yasuwe :
0 0

Abayobozi n’abakozi b’Ikigo gicuruza amashusho ya televiziyo mu Rwanda, Canal + kuri uyu wa Mbere bibutse Abatutsi bishwe muri Jenoside mu 1994 bashyinguye ku Rwibutso rwa Kigali ruri ku Gisozi, bavuga ko ibyo babonye byatumye barushaho guharanira ko ibyabaye mu Rwanda bitagira ahandi biba ku Isi.

Nyuma yo gusura ibice bitandukanye by’uru rwibutso no kubwirwa amateka yagejeje kuri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 ndetse n’uburyo Abatutsi bayiguyemo bishwe urw’agashinyaguro, Abakozi n’abayobozi ba Canal + bavuze ko biyemeje gutanga umusanzu wabo uko bishoboka kugira ngo Jenoside ntizongere ukundi.

Umwe mu bakozi ba Canal+, Isimbi Laetitia yavuze ko nyuma yo gusura Urwibutso rwa Jenoside rwa Kigali, akirebera uburyo Jenoside yashyizwe mu bikorwa, bimwereka aho u Rwanda rwavuye n’aho rugana.

Ati “Kuza hano biranyibutsa, bikananyereka aho u Rwanda rwavuye n’aho rugana, bikanampa imbaraga zo kugira ngo nanjye nkore cyane, kandi nshimangira ko aya mateka atazigera yibagirana ukundi.”

Umuyobozi Mukuru wa Canal+ Rwanda, Sophie Tchatchoua yavuze ko bafata icyemezo cyo gusura uru rwibutso bari bagamije kwibuka no guha agaciro Abatutsi bishwe bazira uko bavutse.

Ati “Twifuzaga kumenya amateka y’Abanyarwanda, aya ni amateka y’ikiremwamuntu muri rusange. Kumenya aya mateka ni ingenzi kandi ibi ni ubuhamya. Iyo twibuka, tuba duha agaciro inzirakarengane zishwe zize uko zavutse. Turizera ko itazongera kubaho ukundi mu Rwanda no ku Isi yose.”

Urwibutso rwa Jenoside rwa Kigali ni rumwe mu nzibutso nini kandi zibitse amateka akomeye kuko rushyinguyemo imibiri isaga ibihumbi 250 y’inzirakarengane zishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi muri Mata 1994.

Biyemeje guharanira ko Jenoside itazongera kubaho ukundi
Basobanuriwe amateka ya Jenoside uburyo yateguwe ikanashyirwa mu bikorwa
Abakozi ba Canal berekeza ku rwibutso rwa Kigali ruri ku Gisozi
Umuyobozi Mukuru wa Canal+ Rwanda, Sophie Tchatchoua n'abakozi b'icyo kigo bashyira indabo ku rwibutso rwa Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994
Umuyobozi Mukuru wa Canal + ndetse n'abakozi bayo bashyira indabo ku rwibutso
Bafashe umwanya bunamira Abatutsi bishwe mu 1994 bazira uko bavutse

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .