Abakozi ba BRD basabwe kwimakaza ubumwe ngo Jenoside itazongera ukundi

Yanditswe na Mukahirwa Diane
Kuya 25 Mata 2021 saa 05:30
Yasuwe :
0 0

Abakozi ba Banki Nyarwanda Itsura Amajyambere (BRD) basabwe kwimakaza ubumwe mubyo bakora byose no kuba aba mbere mu kurwanya abahakana Jenoside yakorewe Abatutsi ngo itazongera kugira ahandi iba ku Isi.

Byavuzwe kuri uyu wa Gatanu tariki ya 22 Mata 202 ku cyicaro gikuru cyayo giherereye mu Mujyi wa Kigali, ubwo habaga umuhango wo kwibuka abahoze ari abakozi n’abakiliya bayo bazize Jenoside yakorewe Abatutsi.

Uyu muhango wabaye hubarizwa amabwiriza yo kwirinda Covid-19, aho hitabiriye abahagarariye abandi, benshi bawukurikirana binyuze kuri internet.

Jenoside yakorewe Abatutsi yahitanye inzirakarengane zisaga miliyoni, nyamara kuri ubu hari abahakana bakanapfobya iyi Jenoside. Abitabiriye uyu muhango basabwe kurwanya abapfobya.

Umuyobozi wa BRD, Kampeta Sayingoza, yasabye abantu bose gufata iya mbere mu kurwanya abapfobya bakanahakana Jenoside yakorewe Abatutsi.

Ati “Umusanzu wacu nk’abakozi ba BRD ni ugufatirinyiriza hamwe kurwanya abahakana Jenoside aho ariho hose, haba aho dukorera, mu ngo n’ahandi hose, mureke tube aba mbere mu gushyigikira ubumwe.”

Yasabye abarokotse Jenoside gukomera ndetse asaba abafite ababo bakoraga muri BRD ko babasha gukusanya amakuru aberekeyeho mu gusigasira amateka.

Ati “Ibi ni ibihe bikomeye ku gihugu cyacu ariko bikaba n’umwanya mwiza zo guha agaciro abacu bazize uko bavutse. Ndasaba abafite ababo bari bafite aho bahuriye na BRD gufatanya natwe mu gukusanya amakuru yabo kugira ngo tubike inzibutso basize.”

Umwe mu bafite ababo bakoraga muri BRD, Ange Ishimwe yashimiye iyi banki ko ibagenera umwanya wo kwibuka ababo babuze.

Iri shimwe arihuje na Perezida wa IBUKA, Egide Nkuranga, wari umushyitsi mukuru muri uyu muhango washimiye iyi banki uburyo idahwema gushyigikira ibikorwa by’abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi.

Ibikorwa byabo babikomeje muri iki gihe cyo kwibuka ku nshuro ya 27, aho iyi banki yageneye ingo 30 zo mu Karere ka Kamonyi umuriro w’ingufu zikomoka ku zuba.

Hacanywe urumuri rw'icyizere ubwo hibukwaga abakozi ba BRD bazize Jenoside yakorewe Abatutsi
Umuyobozi Mukuru wa BRD, Kampeta Sayinzoga ubwo yacanaga urumuri rw'icyizere cy'ejo hazaza heza
Uyu muhango witabiriwe n'abantu bake abandi bakurikiranira kuri Internet
Perezida wa IBUKA, Egide Nkuranga yashimiye BRD uburyo ishyigikira ibikorwa by'abarokotse Jenoside
Abandi bakozi bakurikiranye uyu muhango binyuze kuri murandasi mu kwirinda Covid-19

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .