Abakobwa barihirirwa na FAWE Rwanda bahawe umukoro wo kurushaho kuba intangarugero

Yanditswe na Dusabimana Aimable
Kuya 31 Nyakanga 2017 saa 09:04
Yasuwe :
0 0

Abanyeshuri barenga 500 barihirirwa na FAWE Rwanda ku bufatanye na MasterCard Foundation biga ku bigo bitandukanye, bahuriye mu mahugurwa bungukiyemo ubumenyi butandukanye bujyanye no kuba intangarugero mu gukora ibyo umuryango Nyarwanda ubakeneyeho.

Abanyeshuri b’abakobwa bafashwa n’uyu mushinga bahawe amasomo atandukanye arimo kumenya kwiyubakamo icyizere, guha agaciro uburezi bahabwa, kuba ingirakamaro mu miryango yabo, basoza bagaragaza impano zitandukanye bifitemo.

Muri iki gikorwa cyatangiye ku itariki 27 gisozwa kuri 30 Nyakanga 2017, ku ishuri rya FAWE Girls School, aba banyeshuri banasuwe n’abantu batandukanye bafite ibyo bigejejeho baturuka mu bihugu bitandukanye babagezaho amasomo n’imikoro izabafasha mu buzima.

Umuyobozi w’akanama k’ubuyobozi bwa FAWE, Jennifer Mujuni, yabwiye IGIHE ko bamaze kugera kuri byinshi babikesha igihugu cyongereye agaciro k’umugore, bikabaha imbaraga kugira ngo bateze imbere uburezi bw’umwana w’umukobwa.

Yagize ati "Uburezi bw’umwana w’umukobwa mu Rwanda bumaze gutera intambwe ishimishije, cyane cyane no kuba na Leta imwitayeho, murabizi, yaduhaye agaciro, nta guhezwa, ibishyiramo ingufu ariko bitavuze ko nta bantu bafite iriya myumvire, nko mu byaro aho usanga umwana w’umukobwa asigara inyuma."

Yongeyeho ati "Umwana w’umukobwa kera yabaga atitaweho, nibo bantu bahejejwe inyuma mu mico y’ahantu hatandukanye cyangwa se mu myumvire y’abantu, atari ukuvuga ko banzwe ariko mu myumvire bakumva ko umukobwa nta kamaro. N’iyo ubukene bubaye umwana w’umukobwa niwe bakura mu ishuri, ariko twebwe nka FAWE tuvuga ngo ’Oya’, abana bose ni bamwe bahabwe amahirwe."

Abanyeshuri bitabiriye aya mahugurwa basoje bagaragaza impano zitandukanye bifitemo

Mujuni ko kugeza ubu mu myaka 20, FAWE Rwanda imaze itangiye ibikorwa, bamaze gufasha abana b’abakobwa b’abahanga barenga ibihumbi birindwi bakomoka mu miryango itifashije, hakaba hari n’icyerekezo cyo kuzabikomeza mu kurushaho guteza imbere uburezi bwabo mu gihugu.

Abanyeshuri b’abakobwa bahuriye muri ayo mahugurwa ni abo mu cyiciro cya gatatu bangana na 511, bo ku bigo bitandukanye, bose bafashwa na FAWE Rwanda, by’umwihariko umushinga wa MasterCard Foundation ukorana n’imiryango idaharanira inyungu itandukanye mu guha uburezi abavuka mu miryango itishoboye n’ibindi bikorwa.

Umuyobozi ukurikirana ibikorwa by’umushinga wa MasterCard muri FAWE, Paul Gakumba, yasobanuye ko mu mahugurwa bahaye aba banyeshuri b’abakobwa, hakubiyemo ibintu bitandukanye by’ingenzi. Yavuze ko babahuguye ku kuba abayobozi bazahindura Isi ndetse bazafasha n’abaturage batari abo mu Rwanda gusa, ahubwo n’abo muri Afurika no ku Isi yose. Ibyo byiyongeraho amasomo yo gushobora gucunga bike bafite n’umuco wo kwizigama no kwitura imiryango yabo.

Yongeyeho ati "Abanyeshuri babyakiriye neza kuko birabafasha, bituma biyubakamo icyizere kuko tubigisha no kumenya kuvugira mu ruhame. Bituma bamenyana na bagenzi babo bo hirya no hino mu bigo bitandukanye bigamo."

Bamwe mu banyeshuri b’abakobwa bafashwa na FAWE Rwanda nk’umuryango rukumbi udaharanira inyungu ukorera muri Minisiteri y’Uburezi, babwiye IGIHE ko uburyo bitabwaho ari iby’ishimwe rikomeye, kuko usibye no kubarihirira ishuri, hari amafaranga bagenerwa yo kubafasha mu buzima bwa buri munsi bikabarinda kuba bagwa mu mitego y’ibishuko cyangwa bagashorwa mu ngeso mbi n’abashobora kuririra ku kuba bava mu miryango itishoboye.

Icyiciro cya gatatu cy'aya mahugurwa cyitabiriwe n'abanyeshuri b'abakobwa 511
Umuyobozi ukurikirana ibikorwa by'umushinga wa MasterCard muri FAWE, Paul Gakumba
Umuyobozi w'inama y'ubutegetsi bwa FAWE Rwanda, Jennifer Mujuni, yakurikiranye abanyeshuri bagaragaza ubumenyi

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza