Abagororwa 25 batorotse gereza z’u Rwanda uyu mwaka

Yanditswe na Ferdinand Maniraguha
Kuya 6 Ukuboza 2017 saa 03:02
Yasuwe :
0 0

Urwego rw’Igihugu Rushinzwe Imfungwa n’Abagororwa (RCS) rwatangaje ko guhera muri Mutarama 2017 abagororwa 25 batorotse gereza zo mu Rwanda, icyakora 17 muri bo babashije gufatwa baragarurwa.

RCS yabitangaje kuri uyu wa Gatatu mu kiganiro n’abanyamakuru, ubwo yasobanuraga ibyo yagezeho muri uyu mwaka.

Umuyobozi ushinzwe ibikorwa muri RCS, CIP Alex Murenzi, yavuze ko harimo abo bagiye bafata bakimara gutoroka ndetse n’abakuwe mu mahanga.

Yagize ati “Hari abagiye bafatwa bagitoroka hari n’abakuwe hanze y’igihugu. Harimo umwe wagaruwe na Interpol wari warakatiwe ku cyaha cya Jenoside…Bagerageza gutoroka ariko natwe niko dushyiramo ingufu dufatanyije n’izindi nzego.”

Umuyobozi Mukuru wa RCS, CGP George Rwigamba, yavuze ko mu batarafatwa harimo batatu baherutse gutoroka barimo Umunyamakuru Cassien Ntamuhanga watorokanye na Sibomana Kirege na Batambirije Theogene bari bafunganywe muri gereza ya Nyanza.

Nubwo RCS ivuga ko ifite ikibazo cy’ubuke bw’abacungagereza, Rwigamba yavuze ko atariyo mpamvu abagororwa bamwe bagerageza gutoroka.

Yagize ati “Aho tugirira ingorane ni ubuke bwacu mu buryo bwo kujya mu nkiko, kwa muganga n’ahandi nk’aho. Kwa muganga abagororwa bashobora gutorokerayo.
Iyo bagiye nko kwa muganga ari batanu, batandatu, bajyanywe n’umuntu umwe, bagiye kwisuzumisha ahantu hatandukanye, umwe arwaye amaso undi arwaye amenyo…urumva ko kubacunga bigorana. Aho bashobora gutoroka ariko tuhitaho cyane.”

Yakomeje agira ati “N’abagiye batoroka, batoroka mu mayeri. Ntabwo batoroka kubera ko turi bake cyangwa se twarangaye. Bagira amayeri bakoresha akomeye kandi bibaho no ku yandi magereza no mu bindi bihugu, ntabwo ari mu Rwanda gusa.”

Rwigamba avuga ko mu magereza yo mu Rwanda habamo inzego z’ubuyobozi n’iziba hanze ya gereza, bityo ngo gucunga abagororwa bikaborohera.

Ati “Dufite imirenge, utugari, imidugudu, kandi byose bifite abayobozi baba bari muri gereza, banatorwa. Biratworohera rero kubayobora kuko mbere yo kugira ngo ikibazo gisohoke muri gereza, kiba cyabanje kumenywa n’abagororwa ubwabo, bikatworoherera kubacunga.”

RCS yatangaje ko kugeza ubu mu Rwanda hari imfungwa n’abagororwa 64,757. Bacungwa n’abacungagereza 1 694, bivuze ko nibura umucungagereza umwe areberera imfungwa n’abagororwa 39.

Bamwe mu bayobozi muri RCS mu kiganiro n'abanyamakuru
CIP Murenzi Alex ushinzwe ibikorwa muri RCS
Umuyobozi Mukuru wa RCS, CGP George Rwigamba

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza