Abagizweho ingaruka n’ibitero bya FLN bamaganye Inteko ya EU ishaka ko Rusesabagina yarekurwa

Yanditswe na Akayezu Jean de Dieu
Kuya 18 Gashyantare 2021 saa 02:13
Yasuwe :
0 0

Abaturage bo mu turere twa Nyaruguru na Nyamagabe by’umwihariko abazi neza amajoro y’ibitero by’inyeshyamba za FLN zaterwagamo inkunga n’Impuzamashyaka MRCD ya Paul Rusesabagina bamaganye icyemezo cy’Inteko Ishinga Amategeko y’Ubumwe bw’Uburayi cy’uko uyu mugabo wavukije ababo ubuzima yarekurwa.

Aba baturage batangaje ibi mu gihe ku wa Gatatu tariki 17 Gashyantare 2021, aribwo Paul Rusesabagina na bagenzi be barimo Nsabimana Calixte wiyise Major Sankara batangiye kuburanishwa mu mizi ku byaha by’iterabwoba n’ubwicanyi bashinjwa.

Mbere gato y’uko aba bantu bose uko ari 21 bagezwa imbere y’Urukiko, Abadepite bo mu Nteko Ishinga Amategeko y’Umuryango w’Ubumwe bw’u Burayi bateranye batora imyanzuro 14 irimo uvuga ko Paul Rusesabagina ukurikiranywe n’inkiko z’u Rwanda atazahabwa ubutabera bwuzuye.

Mu bindi aba badepite ba EU bavuze, harimo ko Rusesabagina ari intwari yabiherewe ibihembo n’imidari mpuzamahanga bityo adakwiye gukurikiranwa.

Ku rundi ruhande ariko, aba badepite bo mu bihugu by’Uburayi birengagije ko hari inzirakarengane zishwe n’abaturage bakuwe mu byaho ndetse bakarazwa amajoro n’inyeshyamba Rusesabagina yabaga yohereje kugaba ibitero mu Rwanda.

Kuva muri Kamena 2018, inyeshyamba za FLN zagabye ibitero ku butaka bw’u Rwanda, mu bihe bitandukanye zikica abantu, zigashimuta abandi, zigasahura ndetse zigakora ibindi bikorwa bya kinyamanswa.

Abaturage bo muri Mirenge ya Uwinkindi na Nyabimata babyibuka nk’ibyabaye ejo!

Abaganiriye na RBA, bavuze ko Abadepite b’i Burayi bifuza ko Paul Rusesabagina yarekurwa bari kwirengagiza ko hari abasivile bishwe n’inyeshyamba za FLN.

Umwe muri aba baturage yagize ati “Abanyaburayi ntabwo batuye mu Rwanda, ntabwo batuye i Nyabimata, ijoro ribara uwariraye. Nkanjye baramfakaje nsigarana utwana duto tubiri, abandi barabica babiciye abana bakiri bato bakiri imigenda.”

Umuturage wo mu Murenge wa Nyabimata yasabye Abadepite b’Uburayi kuzatemberera I Nyabimata cyangwa ku Cyitabi bakirebera amabi izi nyeshyamba zabaga zatumwe na Rusesabagina zakoze.

Yagize ati “Oya oya oya! Ibyo bireke, uwo munzungu muzamunyereke wamuhaye ubwenegihugu, aze agere ku Cyitabi arebe, agere I Nyabimata arebe imodoka zahahiriye. Iyo tutagira Perezida Kagame se ugira ngo ntitwari tugowe?”

“Bamukanire bamufunge n’abambari be! Hagize umunyamahanga uza akagera i Nyabimata, nkamwibonera ubwanjye nkamubwira uko byagenze byose. Yagiye mu mahanga arajijisha ari ukugira ngo amare abanyarwanda. Umuntu uzamurekura, Abadepite bazabibazwe. Ahasigaye ni ah’ubutabera.”

Ibitero bya mbere bya FLN byabaye ku itariki ya 03 Kamena 2018, aho izi nyeshyamba zasahuye, zikanashimuta bamwe mu baturage b’i Nyabimata zikabikoreza ibyo zari zasahuye.

Mu ijoro ryo ku wa Kabiri tariki ya 19 Kamena 2018 kandi inyeshyamba za FLN ya Rusesabagina zagabye igitero ku Biro by’Umurenge wa Nyabimata, zikomeretsa Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge, bamusanze mu nzu yari acumbitsemo ndetse batwika n’imodoka ye.

Mu bihe bitandukanye, Rusesabagina yagiye aburana mu rukiko, yagaragazaga ko hari bimwe mu byaha yemera ndetse akabisabira imbabazi.

Ubwo yabwirwaga iby’abo bantu bose baguye muri ibyo bitero ,nyuma yo kumva ko FLN yishe abantu i Nyaruguru na Nyamagabe, yagize ati “Mbisabiye imbabazi, nsabye imbabazi iyo miryango ndetse n’igihugu muri rusange.”

Impuguke akaba n’Umwarimu wigisha politiki mpuzamahanga muri Kaminuza y’u Rwanda, Dr Ismael Buchanan, avuga ko icyifuzo cy’Inteko Ishinga Amategeko y’Umuryango w’Ubumwe bw’Ibihugu by’Uburayi, kirimo agasuzuguro no kudaha agaciro ubutabera bw’u Rwanda.

Yagize ati “Ese ubutabera bw’u Rwanda ni ubugomba kuvugirwamo igihe cyose kubera abantu nka ba Rusesabagina bashaka ko bafungurwa? Igihe kirageze ko abantu batagomba guta umwanya ku bantu b’I Burayi, niringira kandi ko na Leta y’u Rwanda ibihagazeho kuko nziko icyo kidashoboka.”

Yakomeje agira ati “Inkiko z’u Rwanda zizakoresha ubutabera zibereke aho ukuri kuri niba kandi ari n’umwere, ubwo ubutabera buzabigaragaza kuko nawe afite ibisobanuro azatanga ariko icyo gihugu cyaba ari iki kidafashe umuntu nk’uriya Rusesabagina ngo kimubaze ibyo yakoze niba ari umwere bigaragare?”

Bizeye ubutabera

Rusesabagina akurikiranyweho ibyaha byo Kurema umutwe w’ingabo utemewe, kuba mu mutwe w’iterabwoba, gutera inkunga umutwe w’iterabwoba, ubwicanyi nk’igikorwa cy’iterabwoba.

Akurikiranyweho kandi itwarwa ry’umuntu ritemewe n’amategeko nk’igikorwa cy’iterabwoba, kwiba hakoreshejwe intwaro nk’igikorwa cy’iterabwoba, gutwikira undi ku bushake inyubako, ibigenewe gutwara abantu cyangwa ibintu nk’igikorwa cy’iterabwoba.

Ibindi byaha akurikiranyweho ni ubwinjiracyaha bw’ubwicanyi nk’igikorwa cy’iterabwoba, gukubita no gukomeretsa ku bushake nk’igikorwa cy’iterabwoba.
Abaturage bo mu turere twa Nyaruguru na Nyamagabe bagizweho ingaruka n’ibitero by’inyeshyamba za FLN bishimiye ko abari abayobozi bakuru ba MRCD-FLN batangiye kuburanishwa mu mizi.

Umuturage wo mu Mudugudu wa Subukiniro , Akagari ka Rugogwe, Umurenge wa Uwinkindi mu Karere ka Nyamagabe yagize ati “Mbere bagifatwa twarabyishimiye twumva biratunejeje kubera ko twumvaga ko ubwo abagizi ba nabi bafashwe natwe tugiye kuzabona ubutabera, iyo niyo nkuru ya mbere yabanje kudushimisha.”

“Ubu ni umwihariko, ibyishimo dufite twebwe Abanyarwanda ni ntagereranywa kubera ko batangiye kuburanishwa mu mizi kugira ngo ubutabera twari twiteze buboneke.”

Undi muturage wo mu Murenge wa Nyabimata yagize ati “Kubona Rusesabagina baramuzanye, akaba ashyikirijwe ubutabera nibyo ab’i Nyabimata twifuzaga.”

Mu gitondo cyo ku wa 17 Gashyantare 2021, ni bwo Rusesabagina Paul, Nsabimana Callixte ‘Sankara’ na Nsengimana Herman na bagenzi be bongeye kugezwa imbere y’urukiko mu rubanza baregwamo ibyaha bifitanye isano n’ibikorwa by’iterabwoba bakekwaho.

Mu iburanisha ryo kuri uyu wa Gatatu hagarutswe ku nzitizi zagaragajwe na buri mu buranyi aho Rusesabagina yagaragaje ko atari Umunyarwanda n’ubwo , icyegera cye, Sankara yavuze ko biteye isoni kubona shebuja avuga atyo.

Urukiko rwanzuye ko umwanzuro ku nzitizi zatanzwe na Rusesabagina uzatangazwa ku wa 26 Gashyantare 2021.

Nyabimata ni kamwe mu duce twashegeshwe bikomeye n'ibitero bya FLN ya Rusesabagina
Abaturage ba Nyabimata bamaganye abadepite ba EU basabira Rusesabagina kurekurwa

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .