Abafite virusi itera Sida bagurijwe miliyoni 150 FRW zo kubafasha kwiteza imbere

Yanditswe na Thamimu Hakizimana
Kuya 17 Nyakanga 2019 saa 08:16
Yasuwe :
0 0

Amakoperative 60 y’abafite ubwandu bw’agakoko gatera Sida, yahawe inguzanyo ya miliyoni 150 z’amafaranga y’u Rwanda, mu rwego rwo kugira ngo azayafashe kwiteza imbere.

Kuri uyu wa Gatatu tariki ya 17 Nyakanga 2019, nibwo aya makoperative y’abafite virusi itera Sida yahawe iyi nkunga ya miliyoni 150 FRW kugira ngo ayafashe kwiteza imbere.

Mu Rwanda habarurwa amakoperative y’abafite ubwandu bw’agakoko gatera Sida agera kuri 300 ndetse ayahawe iyi nguzanyo akaba ari ayarushije andi gukora imishinga y’icyerecyezo kurusha andi.

Buri koperative yahawe impamyabushobozi ndetse biteganyijwe ko buri koperative ihabwa miliyoni ebyiri n’igice z’amafaranga y’u Rwanda.

Umuyobozi w’urugaga nyarwanda rw’abafite Virusi itera Sida (RRP+), Muneza Sylvie, yabwiye IGIHE ko bishimiye iyi nkunga kuko izabafasha kurushaho kwiteza imbere.

Yagize ati “Iyi nkunga yadushimishije cyane ko duheruka kubona inkunga kera. Ikindi izatuma amakoperative y’abafite ubwandu arushaho kwiteza imbere ndetse inatume n’atarakoze imishinga ifite icyerekezo kirambye ishyiramo imbaraga kugira ngo nayo ubutaha azahembwe.”

Yakomeje ashishikariza amakoperative atarahawe inguzanyo gukomeza kubaba hafi kugira ngo bajye bayafasha aho afite intege nke.

Umuyobozi wa koperative y’abahoze mu buraya yitwa Rwiyemezamirimo Dufatanye, Mujawayezu Cecile, yavuze ko bazayifashisha mu kongera igishoro cy’ibyo bakora.

Yagize ati “Ubusanzwe ducuruza amakara n’imboga n’imbuto. Iyi nguzanyo duhawe kuko basanze twariyubatse ubu tugiye kuyikoresha mu kongerera igishoro abanyamuryango kugira ngo icyo bari bafite tukibongerere maze tuzayishyure mu buryo butagoranye.”

Ukuriye serivisi z’ubuzima mu Kigo k’Igihugu cy’Ubuzima RBC, Dr.Mazarati Jean Baptiste, avuga ko bizeye ko amafaranga izi koperative zahawe agiye gushimangira ibikorwa by’ubukorikori yari asanzwe akora.

Yagize ati “Mu gihugu dufite amakoperative 300 kuba rero hatoranyijwe 60 ni uko ari ko ubushobozi bwanganaga miliyoni 150 Frw, kuko ayahawe iyo nkunga ni ayatanze umushinga w’icyitegererezo kurusha andi ku buryo twizeye ko agiye gushimangira ubukorikori bakorera mu makoperative yabo kugira ngo biteze imbere.”

Yakomeje avuga ko bifuza ko abantu bose bafite ubwandu bw’agakoko gatera Sida bashira ubwoba bagatinyuka kwegera bagenzi babo kugira ngo bafatanye ingufu biteze imbere uko batinda ariko bugarizwa n’ubukene mu miryango yabo.

Kugeza ubu mu gihugu hose habarirwa abantu bangana na 3% bafite ubwandu bw’agakoko gatera Sida mu gihe mu Mujyi wa Kigali ho habarirwa abagera kuri 7%.

Bamwe mu bari bahagarariye amakoperative y'abafite virusi itera Sida
Koperative zakoze imishinga y'icyitegererezo zahawe impamyabushobozi
Umuyobozi wa koperative y’abahoze mu buraya yitwa Rwiyemezamirimo Dufatanye, Mujawayezu Cecile, avuga ko iyi nkunga izabafasha
Umuyobozi w’urugaga nyarwanda rw’abafite Virusi itera sida (RRP+), Muneza Sylvie, avuga ko bafashije aya makoperative kuko aribwo bushobozi bwabonetse
Ukuriye serivisi z'ubuzima mu Kigo k'Igihugu cy'Ubuzima RBC, Dr. Mazarati Jean Baptiste, avuga ko n'andi makoperative azakomeza kwitabwaho

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza