00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Ubwiza bwa Romantic Garden imaze kuba ubukombe mu kwakira ibirori (Amafoto & Video)

Yanditswe na Mukahirwa Diane
Kuya 27 Gicurasi 2021 saa 06:51
Yasuwe :
0 0

Nta muntu n’umwe utifuza gukoresha ibirori byiza, hahandi uwabigezemo wese ataha avuga ko byari akataraboneka kandi kimwe mu bituma ibirori biba byiza ni aho byabereye.

Ibi nibyo byatumye umuryango wa Urayeneza Anitha wifuza korohereza abifuza gucyuza ibirori byiza bashyiraho ubusitani bise Romantic Garden, ukoreramo ibirori byiza.

Romantic Garden ni ubusitani bw’akataraboneka buherereye mu Mujyi wa Kigali mu Murenge wa Gisozi, iyo winjiyemo wibaza niba ukiri mu Rwanda bitewe n’ibyiza nyaburanga biryoheye ijisho bihagaragara.

Buri kintu kigira urugendo rwacyo abageze kuri Romantic Garden biragoye kwemera ko mu myaka ishize aha hantu hari umurima gusa, hakaza guhindurwa ubusitani bw’igitangaza.

Mu kiganiro IGIHE yagiranye n’Umuyobozi wa Romantic Garden, Urayeneza Anitha, yavuze ko umuryango we wari ufite umurima ku Gisozi ariko babona wavamo ubusitani bwiza bituma bawutunganya.

Ati “Hano ku Gisozi twari tuhafite ubutaka butoya tubona ko hakwiriye ubusitani bwiza, tubijyaho inama twumva rwose tubuhashyize byaba aribyo turahubaka butangira ari buto ariko tugenda twagura.”

Kuri ubu Romantic Garden imaze kuba ikimenyabose bitewe na serivisi nziza batanga ziherekejwe n’ubwiza nyaburanga buhagaragara, bikaba aribyo bikururira abanyamujyi kuhashyira ibirori.

Urayeneza yavuze ko bakira ubwoko butandukanye bw’ibirori kandi buri wese bakamuha serivisi zose yifuza.

Ati “Twakira ibirori bitandukanye nk’ubukwe akenshi nibwo twakira bwinshi hari abaza kuhifotoreza, inama, isabukuru; twakira abantu benshi bafite ibirori bitandukanye.”

“Akarusho rero iyo wakodesheje ‘tent’ hari ibindi bintu tuguha nka sonorization, intebe aho dufite ubwoko butandukanye bwazo n’ameza ku buryo uwakodesheje aha tumuha ibyo byose.”

Yakomeje avuga ko kubera kwakira ibirori bitandukanye byatumye bagura aho bakorera kugira ngo barusheho gutanga serivisi inogeye abashaka kugira ibirori biryoheye ijisho.

Ati “Mbere hari hari ubusitani gusa iyo wahafataga umunsi wose ni wowe wirirwagamo gusa, nko mu mpeshyi haba harimo ubukwe bwinshi aho usanga mu mpera z’icyumweru hose dufite abantu.”

“Iyo umuntu yazaga akahafata byatumaga abandi batabona aho bajya byatumye dushyiraho ‘tent’ kugira ngo n’abandi bajye babona aho bakorera ibirori byabo.”

Kimwe n’abandi bakora ubucuruzi Covid-19 yabagizeho ingaruka zikomeye by’umwihariko nk’abantu bakora ibijyanye no gutegura ibirori by’ubukwe bitemerewe gukora muri iki gihe.

Urayeneza yavuze ko hari igihombo iki cyorezo cyabateye ariko nk’abantu bakunda ibyo bakora kandi bifite icyizere cy’ejo hazaza batigeze bacika intege ahubwo bakomeje gukora cyane.

Ati “Hashize hafi imyaka ibiri nta bakiliya kandi buri gihe twarabaga tubafite ni igihombo gikabije birigaragaza, ubu tuhakorera amasuku tukahavugurura kugira ngo habashe gukomeza gukora neza.”

Yongeyeho ko nubwo bagiye bahura n’imbogamizi ariko ubu bishimiye aho bageze kuko babashije kwagura aho bakorera, bakaba babasha kwakira abakiliya benshi batandukanye.

Akarusho ka Romantic Garden ni uko irangwa n'isuku
Romantic Garden imaze kuba ubukombe mu kwakira abifuza ibirori by'akataraboneka
Muri Romantic Garden amabwiriza yo kwirinda Coronavirus arubahirizwa
Bitewe n'aho wakodesheje uhabwa inzu nziza
Buri bikoresho byose ukeneye mu birori ubisangamo
Hari ahantu heza hatandukanye ho kwifotoreza
Hari imitako itandukanye
Hari inzu itatse mu buryo bwa kinyarwanda
Iyi tent yagenewe kwakira ubukwe n'ibindi birori bikomeye
Izi nzu zirimbishijwe mu buryo bugezweho
Izi nzu zirimo ubwogero bwa kizungu bugezweho
Izi nzu zujuje ibyangombwa byose
Kandi izi nzu zirimo ibyumba bitandukanye birimo uburiri bugezweho
Ku bakoresheje ubukwe haba hari icyumba cy'abageni n'icy'abamuherekeje
Hari uburiri butandykanye bwiza
Hari ubusitani bwiza bwo gukoreramo ibirori bitandukanye
Imbere muri tent hasa neza cyane Copy
Iyi tent yagenewe kwakira ubukwe n ibindi birori bikomeye Copy
Mu rwego rwo gushakira abakiliya babo ibyiza baraguye bazana na tent Copy
Muri izi nzu hari n'igikoni kigezweho
Romantic garden ifite ubusitani butandukanye haba aho kwifotoreza n aho gukorera ubukwe
Uwahakodesheje ahabwa inzu irimbishije ku buryo bw'igitangaza
Romantic Garden ifite imitako y'agahebuzo
Romantic Garden irangwa na serivisi nziza ku bayigana bose
Romantic Garden itatswe n'ibyiza bitandukanye
Tent yaje kugira ngo buri mukiliya ajye ahabwa serivisi yifuza
Ubwiza buharangwa butuma ibirori byawe birushaho kuba byiza
Ubwiza butatse Romantic garden buryoheye ijisho
Ubwiza bw'iyi tent butuma ibirori byawe biba akataraboneka
Abashaka kwifotoza bashyizwe igorora
Muri Romantic Garden hari ubusitani burimbishijwe cyane

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .